Iki kigo cyatangaje ko hari havutse ikibazo kijyanye na sisitemu y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz [Rwanda Mining Board- RMB], yifashishwa n’abafite aho bahurira n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, yitwa Inkomane trading system.
Aterian PLC, yatangaje ko ikomeje gukoranira hafi na RMB n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo amahame mpuzamahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akomeze yubahirizwe mu bikorwa byayo.
Umuyobozi wa Aterian Plc, Charles Bray, yatangaje ko bishimiye gusubukura ibikorwa byabo mu Rwanda, yizeza imikorere iboneye nk’uko bisanzwe.
Yagize ati “Tuzakomeza gukorana bya hafi n’abandi bafatanyabikorwa no gukurikiza imyitwarire myiza mpuzamahanga, bityo dukomeze gushyigikira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwemewe kandi burambye.”
Nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byerekanye ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ya Lithium, mu 2023 Aterian PLC, ni yo yatangije ubushakashatsi kuri aya mabuye.
Byaje kwemezwa ko mu Rwanda aya mabuye y’agaciro ahari, bikururira ibindi bigo nka Rio Tinto Mining and Exploration Ltd gushora imari mu urw’imisozi igihumbi. Iki kigo cyagiranye amasezerano y’imikoranire na Aterian Plc, kinemera gushora miliyoni 7.5$ mu byiciro bibiri.
Aterian Plc inasanganwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bindi bihugu bya Afurika birimo Botswana na Morocco.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!