Ikigo cy’ubucuruzi n’imari cya Kigali cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icyo mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari, KIFC (Kigali International Financial Center), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe iterambere ry’imari, CDC Group.

Ayo masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020 mu buryo bw’ikoranabuhanga, azafasha KIFC kungukira ku bunararibonye bwa CDC Group, bitume iki kigo gishya gitera imbere.

CDC Group izakorana na KIFC binyuze mu kuyiha ubunararibonye buzayifasha gushyiraho urwego rw’amategeko n’ubugenzuzi bwiza, bitume igera ku ntego yayo yo gukurura ibigo by’ishoramari byifuza gushyigikira ubucuruzi muri Afurika.

KIFC irebererwa na Rwanda Finance Ltd, igamije gufasha ibigo bitanga serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga n’akarere kugenzura ibikorwa byabyo.

Aya masezerano akaba ari muri gahunda y’amavugurura ashingiye ku gushyiraho amategeko n’amabwiriza y’ubugenzuzi mu rwego rwa serivisi z’imari, politiki y’imisoro igendanye n’urwego rw’imari ndetse no kongera ubushobozi n’ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, Nick Barigye, yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi mu bijyanye no kongera ubushobozi mu by’amategeko, ubugenzuzi ndetse n’ubw’ikigo.

Ati “Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye ku kigo cyacu mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali kikivuka. Buzatuma tugira amategeko, ubugenzuzi n’ikigo cyiza, bigendanye n’amahame n’amabwiriza mpuzamahanga”.

Yakomeje avuga ko aya masezerano azatuma KIFC igirana ubufatanye ndetse n’amasezerano n’ibindi bigo.

Umuyobozi wa CDC Group, Nick O’Donohoe, yavuze bagiriye icyizere intego KIFC ifite, bituma bagirana amasezerano.

Ati “Umugabane wa Afurika ukeneye serivisi z’imari nziza kandi zihamye kugira ngo uteze imbere ishoramari, ubunyamwuga ndetse n’ubumenyi bwo gushyigikira iterambere ry’ubukungu”.

Yakomeje avuga ko nubwo ari bwo KIFC ikivuka, bafite icyizere ko izakora neza kandi vuba cyane.

Mu kwezi gushize Rwanda Finance Ltd yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Casablanca Finance City, bwo guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda na Maroc, no gushimangira ubutwererane bumaze igihe hagati y’ibi bihugu.

Ishyirwaho ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari, KIFC, ryemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 5 Ukuboza 2017 iyobowe na Pereza Paul Kagame.

Iki kigo kizaba ari igicumbi cy’ibigo birimo amabanki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo bitanga ingwate n’inguzanyo, kizatuma u Rwanda rujya ku rwego rwo gucunga imari y’abandi.

Uretse kuba kandi iki kigo kizagira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP, kizatuma u Rwanda rubasha gucunga konti za banki ziri mu bindi bihugu, bityo abashoramari bitabire kuza kubitsa amafaranga yabo mu Rwanda, kabone nubwo ibikorwa byabo byaba biri ahandi.

Ibi bisobanuye ko u Rwanda ruzajya rugira inyungu runaka ruca uwo ari wese uzajya aba yazanye amafaranga, ikazajya ishyirwa ku ijanisha riri ku kigero cyumvikanyweho hagati y’impande zombi. Ubusanzwe inyungu ikunze kuba iri hagati ya 1-2%.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, Nick Barigye, yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .