Hashize igihe hirya no hino mu gihugu hari abaturage bari kujya kwaka ibyangombwa byo kubaka, bakinubira amafaranga y’ibikorwaremezo bakwa.
Urugero ni aho nk’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bashaka kubaka bajya kwaka icyangombwa mu Murenge wa Kigabiro, bagasabwa ibihumbi 195 Frw y’ibikorwaremezo.
Ni mu gihe mu Murenge wa Mwulire, Muyumbu na Gishari umuturage ugiye kwaka icyangombwa cyo kubaka yakwa ibihumbi 150 Frw.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, yavuze ko aya mafaranga atangwa ari ay’ibikorwaremezo bishyirwa mu gishushanyo ngengamiturire kiba cyarashyizweho, kugira ngo hashakwe rwiyemezamirimo ushyira ibikorwaremezo kuri iyo site.
Yagize ati ‘‘Icyo ntekereza ni uko ayo mafaranga ari atangwa mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibishushanyo ngengamiturire. Aho rero uko bigenda abaturage bishyira hamwe bakemeranya ko bagiye gukora icyo gishushanyo ngengamiturire bagashaka umufatanyabikorwa uzabafasha.”
Yongeyeho ati “Mu kugishyira mu bikorwa noneho, bashyira ibikorwaremezo mu nyigo. Aho rero usanga hagaragaramo amafaranga runaka azatangwa na buri muturage mu kubishyira mu bikorwa.’’
Nishimwe yavuze ko amafaranga atangwa hirya no hino kuri site ziba zashyizweho atangana, ariko iyo abaturage bakoranye neza bigakurikiranwa neza batabigiraho ibibazo.
Yavuze ko ubuyobozi bushobora kubikurikirana mu gihe bubona ko amafaranga ari kwakwa ari umurengera, cyangwa se nta bikorwaremezo bijyana na yo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!