Ikigega gifasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga kimaze gutanga arenga miliyari 5 Frw

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, BRD, yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Ikigega gifasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga (EGF), hagamijwe ko gitanga umusanzu mu gufasha u Rwanda kongera ibyo rushyira ku isoko mpuzamahanga kurusha ibyo ruvanayo.

Iyi gahunda yatangijwe n’umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana, n’abandi bafatanyabikorwa barimo Banki y’Abadage y’Iterambere, KfW n’izindi banki bakorana.

Iki kigega kizwi nka ‘Export Growth Fund cyatangijwe mu mpera za 2015 na Leta y’u Rwanda, BRD ihabwa inshingano zo kukigenzura, kugira ngo gifashe abohereza ibicuruzwa mu mahanga kubona inguzanyo, hagamijwe gutanga umusanzu mu kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 995.7$ avuye kuri miliyoni 943.5$ mu 2017.

Kuva iki kigega cyatangira kimaze gutanga miliyari 5,4 Frw ku bacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga bagera kuri 31, BRD ikazanabafasha kwishyura arenga miliyoni 600.

Kugeza ubu BRD imaze kugenera banki eshanu z’ubucuruzi bikorana muri uyu mushinga amafaranga asaga miliyari esheshatu.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga buzamara umwaka, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko kuvaiki kigega gitangijwe, leta imaze gushoramo miliyari eshatu, ariko birenze kuri ayo mafaranga, BRD nayo ikoresha andi mafaranga kugira ngo umubare w’abo bafasha urusheho kuba munini.

Rutabana yavuze ko mu 2016 babonye undi mufatanyabikorwa ariwe KfW, washoyemo miliyari 8.5 Frw.

Yagize ati “Impamvu twatangiye kumenyakanisha iki kigega ni ukugira ngo twongere umubare w’ibyoherezwa mu mahanga, murabizi ko hari abanyarwanda benshi bafite ibikorwa bitandukanye bishobora kuba byakorwa bikavanwamo ibicuruzwa byakoherezwa mu mahanga."

"Hari abasanzwe babikora ariko ugasanga ingano y’ibyo bohereza bikiri hasi, iki kigega rero nikibafasha ndizera ko bizatuma uyu mubare uzamuka.”

Umubare w’abantu bamaze gukoresha amafaranga y’iki kigega ni 31 harimo n’abandi bafashijwe kugera ku masoko mpuzamahanga bagera kuri 19, ariko intego ni uko iyi mibare ikomeza kwiyongera.

Bisaba iki ngo umuntu ahabwe amafaranga?

Rutabana avuga ko umuntu ushaka gukorana n’iki kigega agomba kuba afite gahunda y’ubucuruzi bwe, ariko iyo adafite ubushobozi bwo kuyikora baramufasha.

Yagize ati “Ikindi ni uko umushinga ugiye gushoramo imari uba ari umushinga wunguka, ntabwo ibisabwa bitandukanye cyane n’iby’umuntu ugiye gutangiza ubucuruzi bushya, gusa icyiyongeraho ni uko hari ubufasha uhabwa.”

Rutabana avuga ko ingwate uwo muntu atanga ari uko bamusaba ingwate isanzwe, yaba agiye gushinga uruganda, amafaranga ashoye akaba yamubera ingwate.

Yatangaje ko niba wubaka inzu aho uzakorera ibyo bikorwa by’uruganda, byaba iyo nzu cyangwa amamashini nabyo byabarwa nk’ingwate.

Mu bindi harimo kuba ufite ikigo gifite ibyangombwa kandi gikorera mu Rwanda, kuba gifite inyigo inonosoye yerekana uko umushinga ukora cyangwa uzakora.

BRD itangaza ko umunyamahanga ukorera mu gihugu afite ubikorwa bye mu Rwanda ariko ashaka kohereza ibikorerwa mu Rwanda, nawe yemerewe.

Kugeza ubu umuntu ufite umushinga ashobora guhabwa amafaranga agera kuri miliyoni 900 Frw.

Kuba BRD icisha amafaranga mu bigo by’ubucuruzi, bifasha abashaka kubona iyi nkunganire kugera kuri iyi serivisi mu buryo bworoshye.

Inyungu itangwa kuri iyi nguzayo nayo iri hasi kuko uretse kuba BRD iha ibigo by’ubucuruzi aya mafaranga ku kiguzi kingana 8%, ibi bigo nabyo ntibigomba kurenza 14% ku nyungu bigomba kuyitangiraho kuri aba bacuruzi.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’imari zigenewe ibigo muri Cogebanque, Songa Rwamugire, yavuze ko iyi banki ubu yatangiye gufasha abashaka kwaka aya mafaranga kugira ngo bakomeze kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga.

Yagize ati “Nka Cogebanque dushimira iyi gahunda yatangijwe, aya mafaranga tuyagenera abacuruzi bakora mu byiciro bitandukanye, kugeza ubu dufasha abohereza hanze kawa, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiti n’ibindi.”

Yavuze ko bamaze kubona abantu benshi bamaze kumenya iyi gahunda kandi biteguye gukorana n’aba bantu bose, ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

Kugeza ubu BRD ifatanya n’ibigo birimo Equity Bank, I&M Bank, Cogebanque, Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage y’u Rwanda ariko hari n’andi ashaka gufatanya na BRD muri iki gikorwa. Andi makuruaboneka ku rubuga rw’iki kigega na BRD.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana yavuze ko ubu bukangurambaga buzafasha abantu kwitabira iki kigega mu gihe kiri imbere
Usaba inguzanyo ahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 900 Frw
Benjamin Manzi uyobora iki kigega yagaragaje uko kizagenda gifasha abacuruzi
Charlotte Povel wari uhagarariye Banki ya KfW yavuze ko biteguye gukomeza guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda biciye mu byoherezwa mu mahanga
Inzego zitandukanye zitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bw'ikigega gifasha abafite ibyoherezwa mu mahanga
Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana ari kumwe n'uwari uhagarariye KfW
Umuyobozi mukuru wa BRD, Eric Rutabana yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rushaka kuziba icyuho cy'ibyo ruvana mu mahanga bikomeje kwiyongera ugereranyije n'ibyo rwoherezayo

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza