Marara yagiye ku buyobozi bwa Agaciro Development Fund muri Werurwe uyu mwaka asimbuye Jack Kayonga wari umaze imyaka ine ari Umuyobozi Mukuru wacyo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures Ltd.
Gilbert Nyatanyi wagizwe Umuyobozi wa Agaciro Development Fund ni inzobere mu mategeko ukora ubujyanama mu rwego rw’imari. Amaze imyaka irenga 20 akora uyu mwuga aho by’umwihariko yagiraga inama amabanki mu buryo bw’amategeko mu gihe agiye gutanga amafaranga runaka, gutera inkunga ibikorwa bitandukanye, gutanga inguzanyo kimwe n’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane.
Yabaye umujyanama w’amasosiyete atandukanye, amabanki, ibigo by’imari na za Guverinoma mu bihugu yaba ibyo mu Burayi na Afurika nk’i Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, u Rwanda na Tanzania.
Yabaye mu Bubiligi, u Burundi, u Rwanda na Tanzania hose akorana n’ibigo mpuzamahanga bitanga ubujyanama mu mategeko. Abarizwa mu rugaga Nyarwanda rw’Abavoka ndetse n’urwo mu Bubiligi.
Marara asimbuye, mbere y’uko agirwa Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari mu kigega Agaciro.
Iki kigega cyashinzwe mu 2012, Guverinoma y’u Rwanda iheruka kucyegurira imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, ngo abe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.
Imibare yo muri Mata 2020 yerekana ko muri iki kigega hari hamaze kugeramo miliyari 200 Frw. Aya mafaranga arimo miliyari 50 Frw azashorwa mu kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane akazunguka mu gihe kigufi naho asaga miliyari 150 Frw azashorwa mu mishinga yunguka by’igihe kirekire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!