ATL (Aviation Travel and Logistics Holding) yashyizweho n’inama y’abaminisitiri mu Ukwakira 2015. Igizwe na RwandAir, Airports Company Rwanda Ltd icunga ibibuga by’indege, Akagera Aviation, Rwanda Tours & Events na Rwanda Links Logistics.
Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, bikaba biteganyijwe ko kizuzura mu 2026. Ni umushinga washyirwaga mu bikorwa na Leta y’u Rwanda yonyine, wari ufite agaciro ka miliyoni 400 z’Amadolari. Byari byarateganyijwe ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 1,7 ku mwaka.
Ubushobozi ikibuga cy’indege cya Bugesera cyagombaga kuba gifite iyo cyuzura mu 2024 nk’uko byari byarateganyijwe mbere, bwari kungana n’ubw’icya Kigali kivuguruye muri uyu mwaka, hashingiwe kuri gahunda y’iterambere ya 2017-2024, NST1. Ubu cyo cyakira abagenzi miliyoni 2,5 ku mwaka.
Ndanga yasobanuye ko mu 2018, sosiyete Qatar Airways yegereye u Leta y’u Rwanda, iyisaba ko yashyira umusanzu wayo muri uyu mushinga, ukaguka, ukagera ku gaciro ka miliyari ebyiri z’Amadolari. Muri aya mafaranga harimo miliyoni 500 zateganyirijwe gutunganya igice cyo hasi.
Yagize ati “Miliyoni 1,7 ni bo twumvaga tuzaba twaragezeho mu myaka itanu, icumi izaza. Dutangira uwo mushinga muri 2017, muri 2018 Qatar Airways na RwandAir batangira ibiganiro, uburyo bazakorana. Noneho bazana imibare y’icyerekezo, ukuntu [abagenzi] bazaba bangana nyuma y’imyaka itanu, 10. Igitangaje, basanze RwandAir izajya itwara abantu bagera kuri miliyoni 8 nyuma y’imyaka 10.”
Muri uyu mushinga, Qatar Airways ifitemo umugabane wa 60% muri miliyari 2 z’Amadolari, Leta y’u Rwanda yo ifitemo 40%. Ndanga yabisobanuye atya “Ubu bafite 60%, Leta y’u Rwanda ifite 40%. Cya kibuga twari kubaka kiri muri wa muhigo wacu cyanganaga na miliyoni 400. Ubu ngubu ukibariye cyose hamwe, bigera kuri miliyari 2 z’Amadolari.”
Mbere y’uko umushinga uvugururwa, byari byarateganyijwe ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizajya cyakira imizigo ipimye toni ibihumbi 20 ku mwaka, ariko nyuma y’aho Qatar Airways yinjiriyemo, byateganyijwe ko kizajya cyakira toni ibihumbi 150.
Ndanga yagize ati “Ibihumbi 20 buri mwaka ni byo tugezeho uyu munsi ku kibuga cy’indege cya Kigali. Ntabwo wari kujya mu kibuga cy’indege gishya utwara ibyo tugezeho uyu munsi. Bugesera dufite ahantu hihariye ho gutwara imizigo ya toni ibihumbi 150.”
RwandAir ni yo yakira abagenzi benshi ugereranyije n’izindi sosiyete. Mu 2017, ubwo yari ifite indege 12, yakiraga abagenzi ibihumbi 765 ku mwaka. Ku ndege 14 ifite muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!