00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cy’indege gishya, imihanda n’amavuriro mu bikomeye bizaranga umwaka wa 2025/26 (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 May 2025 saa 09:31
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hazashyirwa imbaraga mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, imihanda, amavuriro n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Bikubiye mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026 yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 8 Gicurasi 2025.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yagaragaje ko Leta iteganya gukoresha miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yakoreshejwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025.

Ibikorwa bizibandwaho bikubiye muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) birimo ibigamije kwihutisha ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Kurikira ikiganiro kirambuye cya Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ibizibandwaho mu ngengo y’imari ya 2025/2026

Minisitiri Murangwa yahamije ko hazakomeza kubakwa imihanda ya kaburimbo n'indi ifasha abantu mu guhahirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .