Bikubiye mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026 yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 8 Gicurasi 2025.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yagaragaje ko Leta iteganya gukoresha miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yakoreshejwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025.
Ibikorwa bizibandwaho bikubiye muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) birimo ibigamije kwihutisha ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Kurikira ikiganiro kirambuye cya Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ibizibandwaho mu ngengo y’imari ya 2025/2026

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!