Ikibuga cy’indege cya Kigali cyashimiwe kubera ingamba zita ku buzima bw’abakigana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyahawe icyemezo mpuzamahanga gishimirwa kuba cyubahiriza ingamba zigamije kubungabunga ubuzima bw’abakigana.

Iki cyemezo kizwi nka Airport Health Accreditation, cyatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’indege za gisivile, International Civil Aviation Organization (ICAO) ku bufatanye n’inama mpuzamahanga ishinzwe ibibuga by’indege, Airports Council International (ACI).

Guhabwa iki cyemezo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, byatumye ikibuga cy’indege cya Kigali kiba icya mbere mu karere gihawe icyo cyangombwa.

Kijyanye n’ingamba ikibuga cy’indege cya Kigali cyashyizeho mu kubungabunga ubuzima bw’abakigana bijyanye n’amabwiriza mpuzamahanga, by’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo ikibuga cy’indege cya Kigali cyongeye gufungura imiryango, nyuma y’amezi atanu cyari kimaze gifunze kubera ingamba zo kwirinda coronavirus.

Kimaze gufungura imiryango, hashyizweho ingamba zikomeye zigamije kubungabunga ubuzima bw’abahanyura n’abahakorera, hirindwa ko haba icyambu cyo gukwirakwiza icyorezo.

Bimwe mu byakozwe ku kibuga cy’indege cya Kigali, harimo kuba abantu bagiye kurira indege batandukanira n’ababaherekeje muri parikingi yo hanze, bakabanza gusukura intoki bakoresheje umuti usukura intoki mbere yo kwinjira mu nyubako ku kibuga cy’indege, kandi hitabwa ku guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Uwinjira mu kibuga cy’indege, anyura kuri Camera ifite ubushobozi bwo gupima umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus, imbere agasangamo imashini imufasha kubona urwandiko rumwinjiza mu ndege (boarding pass) n’agapapuro karanga umuzigo we.

Byaje bisimbura ibyo umuntu yajyaga atonda umurongo imbere y’umukozi w’ikigo cy’indege yaguzeho itike, akaba ariho akura ibyo byangombwa. Umugenzi akomeza ajya aho bapimira umuzigo, akawiterekeraho ugakomeza ujyanwa mu ndege, nta muntu uwumuteruje nk’uko byakorwaga.

Ugeze ahagenzurirwa pasiporo na viza, hashyizwe ikirahuri gitandukanya umugenzi n’umukozi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, ndetse mbere yo gukora ku rwandiko, ni ngombwa kwisukura hakoreshejwe umuti wabigenewe.

Mu ndege naho, abakozi bose bambara imyenda ibafasha kwirinda nk’udupfukamunwa n’amazuru n’uturindantoki. Hari n’umuti umuntu akandagiramo, kugira ngo niba hari na virus atwaye mu nkweto itaza kwanduza abandi.

Indege iterwa umuti mbere na nyuma ya buri rugendo kugira ngo hirindwe ko hari virus yasigaramo. Byongeye, umuntu yinjirana umuzigo umwe aho abagenzi bicara, hirindwa ko abantu bakora ku bikapu byinshi mu ndege.

Ahantu hakoreshwa cyane nk’ubwiherero mu ndege haterwa imiti buri gihe umuntu avuyemo, ndetse mu ndege haba harimo imiti myinshi isukura intoki.

Mu ndege kandi hateguwe uburyo hagize umuntu wakekwaho COVID-19, yahita ashyirwa mu kato, yagera ku kibuga cy’indege akitabwaho n’abaganga.

Umuntu agisohoka mu ndege agiye kwinjira mu nyubako y’Ikibuga cy’Indege cya Kigali abanza gusukura intoki akoresheje umuti washyizwe ku muryango, agatambuka akanyura kuri camera zipima umuriro.

Hari kandi robot isuzuma abantu umuriro binyuze mu kubareba gusa ikamenya niba ari umuriro usanzwe cyangwa niba ukabije, igacunga uko abantu bubahiriza amabwiriza yo guhana intera hagati yabo, umuntu yaba atambaye agapfukamunwa ikamusaba kugashaka, yaba anakambaye nabi ikamusaba kubikosora.

Umuntu uza mu Rwanda abanza kugaragaza ko yipimishije COVID-19 bagasanga ari muzima, yagera no mu Rwanda akongera agapimwa.

Icyemezo cyahawe Ikibuga cy'indege cya Kigali kubw'ingamba zo kubungabunga ubuzima bw'abakigana
Umuntu yinjira abanje gusukura intoki
Umuntu yinjira arebwa na camera imupima umuriro
Camera ibasha kurobanura mu bantu benshi uwagaragaje umuriro mwinshi
Hari umukozi uba agenzura ibipimo bya camera
Hashyizweho ibyuma bifasha umuntu kubona icyangombwa kimwinjiza mu ndege, adatonze umurongo
Umuntu yifashishije pasiporo ye, ashobora kubona serivisi adatonze umurongo
Imbere aho bapimira imizigo, abantu bahagarara bahanye intera
Ahapimirwa imizigo hagatangirwa n'izindi serivizi z'ibigo by'indege mbere y'urugendo, hari imiti isukura intoki
Imbere mu kibuga cy'indege abantu bagomba guhagarara bategeranye
Abakozi bashyiriweho uburyo bwo kwirinda COVID-19
Aho abantu basakirwa naho babanza gusukura intoki
Abagenzi bashobora gusangwamo COVID-19 bashyiriweho ivuriro
Abinjira mu gihugu bahagarara bagendeye ku bimenyetso byashyizweho
Ku kintu cyose umuntu akora, agomba gusukura intoki
Izi camera ziri n'aho abavuye mu mahanga binjirira
Umukozi w'inzego z'ubuzima agenzura ibipimo by'umuriro birimo gufatwa na camera

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .