Ibyo wamenya ku mishinga yitezweho kuzahura ubukungu bw’u Rwanda no guhanga imirimo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Coronavirus, uretse kuba kimaze gutwara ubuzima bw’abagera hafi ku bihumbi 300 ku Isi, cyanagize ingaruka zikomeye ku bukungu gishyira benshi mu bukene abandi batakaza imirimo yari ibatunze.

Imibare ya Banki y’Isi yo kuwa 9 Mata igaragaza ko ubukungu bwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bwagizweho ingaruka na Coronavirus ndetse ko buzamanuka ku kigero cya -2.1% na -5.1% buvuye kuri 2.4% bwariho mu 2019.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, nacyo giherutse gutanga ikigereranyo ko umusaruro mbumbe w’Isi muri uyu mwaka uzamanuka ku mpuzandengo ya -3% naho uw’ubukungu bw’ibihugu byateye imbere kurusha ibindi bumanuke ku kigero cya -6%.

Ku ruhande rw’u Rwanda, igipimo cy’ubukungu bwarwo kigaragaza ko butazazamuka ku kigero cya 8% nk’uko byari byitezwe, aho ubu imibare yagiye ivugururwa ikava kuri 5.1%, nyuma biramanuka bigera kuri 3.5% ndetse ubu iri hafi kuri 2%.

Ibi byatumye Guverinoma y’u Rwanda, ishyiraho gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, igaragaza ko rushobora kuzakoresha agera muri miliyari 882 Frw mu myaka ibiri y’ingengo y’imari, ni ukuvuga uyu wa 2019/20 n’utaha wa 2020/21 uzatangira muri Nyakanga.

Kwita ku batishoboye, gushyigikira ibikorwa by’ubuvuzi, ubuhinzi, gutera inkunga ibigo bya leta, imishinga y’ibikorwa remezo inkunga ya leta mu kigega cyo kuzahura ubukungu n’izindi ngamba, bizitabwaho mu kuzahura ubukungu.

Iterambere ry’ibikorwa remezo nk’urwego rw’ingenzi rugira uruhare mu iterambere ryagutse ry’ubukungu, ruhanzwe amaso mu kuzahangira imirimo benshi kandi rutange umusanzu mu kongera umusaruro muri iki gihe cyo kuzahura ubukungu.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera

Inyandiko ikubiyemo gahunda yo kuzahura ubukungu, yerekana ko kubaka ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera ndetse no kwagura ibindi bibuga byo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga harimo icya Kamembe na Rubavu, ari imishinga izakorwa mu 2020/21.

Muri Werurwe 2019 Itsinda ry’intumwa za Qatar, ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze igihe rushakisha amafaranga yo gushora muri uyu mushinga.

Ubusanzwe uyu mushinga wari ufitwe na Sosiyete yo muri Portugal yitwa Mota-Engil yari yihariye imigabane 75% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 25%. U Rwanda rwaguze imigabane 75% ya Mota-Engil kugira ngo rugire 100%, hanyuma rugurisha 60% Qatar.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere n’icya kabiri bizaba byarangiye ndetse bikoreshwa mu 2032. Ntabwo haramenyekana neza igihe icyiciro cya mbere kizarangirira kuko hakiri ibiganiro ariko kizatwara imyaka itanu uhereye igihe kizatangirira kubakwa.

Ingo ibihumbi 450 zizahabwa amashanyarazi

Mu rwego rw’ingufu, ingo 350 000 zizahabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu gihe izindi 100 000 zizahabwa adafatiye ku muyoboro mugari cyane cyane akoresha imirasire y’izuba mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/21.

Ku bijyanye no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi no kuyakwirakwiza, hazubakwa imiyoboro ireshya na kilometero 194, sitasiyo ntoya (substation), biteganyijwe ko zizubakwa, kilometero 2 974 z’imiyoboro minini n’iciriritse (Medium Voltage and low voltage) izubakwa harimo no kongerera ubushobozi uwa kilometero 275.

Biteganyijwe ko amashanyarazi angana na Megawatt 108 aziyongera ku yo igihugu gisanganywe aturutse ku mishinga irimo; uwa Hakan Peat-Power, uzatanga MW 70, Rusumo HPP uzatanga MW 26, Giciye III ya MW 7.2, Rukarara-Mushishito ya MW 3, Kigasa MW 0.272, Nyirantaruko MW 1.26 na Muhembe izatanga MW 0.323.

Inyandiko yo kuzahura ubukungu igira iti “Iyi mishinga izatanga umusanzu mu guhanga imirimo, guteza imbere ibikorwa by’ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage”.

Ubwikorezi buzibandwaho

Inyandiko ya gahunda yo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, yerekana ko mu rwego rw’ubwikorezi hari imishinga izibandwaho nk’imihanda y’imigenderano ihuza uduce dukorerwamo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zongerera agaciro umusaruro n’utundi.

Iti “Ibi bizatanga umusanzu mu kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi imbere mu gihugu, byongere ubushobozi bw’ibigo by’ubucuruzi by’imbere mu gihugu mu by’imari ndetse binahangire abaturage imirimo myinshi”.

Hazakorwa kandi imihanda mishya ya kaburimbo hanasanzwe ishaje kugira ngo ibicuruzwa n’abantu bakomeze kugenda neza, yaba mu ngendo zijya mu murwa mukuru, imijyi yo mu ntara cyangwa abajya mu bihugu bituranyi.

Undi mushinga uteganyijwe ni uwo kubaka ibyambu cyane cyane ku kiyaga cya Kivu bigamije kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, kubona amahitamo menshi y’ubwikorezi ndetse no kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hazubakwa ibyambu bine ku Kivu birimo ikizubakwa mu Karere ka Rubavu, aka Rusizi, i Rutsiro kuri Santere y’Ubucuruzi ya Nkora iri ku mazi n’icy’i Karongi. Uyu mushinga wose uzatwara miliyoni 24 z’amadolari ya Amerika.

Amazi, isukura n’imyubakire

Imishinga y’isukura iteganyijwe irimo; ikimoteri cya Nduba kizakorwa mu buryo bugezweho, ubu kiri mu micungire y’abikorera ariko harangiye gukorwa amasezerano n’uzahakora mu buryo bugezweho ndetse agasiba n’ikimoteri cya Nyanza. Gusa hari inyigo imwe igomba kubanza kurangira mbere y’uko atangira.

Hari kandi aho gushyira umwanda usukika [ibivanwa mu misarane] i Masaka ahatoranyijwe, uru ruganda rubitunganya rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 1000 ku munsi.

Amazi atunganywa aziyongeraho metero kibe 22 030, kwagura umuyoboro w’amazi wa kilometero 952 mu mijyi na kilometero 379 mu byaro, bizakorwa umwaka utaha. Hari kandi gusana amatiyo y’amazi adakora agera ku 177.

Mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi n’imyubakire, mu 2020/21 biteganyijwe ko hazubakwa inzu ziciriritse 3,488; muri Rugarama hazubakwa izigera kuri 500, Rusororo hazubakwa 88, Masaka ni 300, Kabuga ni 54, Ndera ni 1750, Batsinda ni 250, mu mijyi hazubakwa izigera kuri 600. Izi zose biteganyijwe ko zitangira kubakwa kuko ingengo y’imari yamaze kuboneka.

Ingo 18 790 zirimo 18 043 zituye zitatanye n’izindi 747 zituye mu manegeka, zizatuzwa ahantu hateganyirijwe imiturire. Hazubakwa kandi imidugudu y’icyitegererezo mu turere tugize Kivu Belt (Rutsiro, Nyamasheke, Karongi, Rubavu na Rusizi).

Ikibuga cy'indege cya Bugesera kiri mu mishinga izitabwaho muri gahunda yo kuzahura ubukungu bw'u Rwanda
Imihanda yo mu mijyi yunganira Kigali n'iyi yo ku rwego rw'igihugu izubakwa indi isanwe
Ku kiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ibyambu bizoroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .