Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizatangira gukoreshwa mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira – Minisitiri Gatete

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete yavuze ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ikomeje hakurikijwe igishushanyo mbonera kivuguruye ndetse yemeza ko igiye kwihutishwa, ku buryo kizaba gikoreshwa mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Mu 2018 nibwo icyemezo cyo gusubiramo igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera cyatangajwe na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018.

Muri Werurwe 2019, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yemeje ko habayeho kuvugurura imiterere yacyo bituma hari imirimo imwe n’imwe yahise ihagarara, ikazongera gusubukurwa nyuma yo kugenerwa imiterere mishya.

Muri Nzeri 2019, Minisitiri Gatete, yabwiye Abadepite ko iryo vugurura ryari rigeze kure kandi ko nta gihindutse cyazaba cyamaze kuboneka mu Ukwakira uwo mwaka, ku buryo imirimo ikomeza mu buryo bwihuse.

Kuri ubu, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yabwiye Radiyo Rwanda ko imirimo yo kucyubaka yakomeje kandi ko bagiye kongera imbaraga ku buryo ikibuga kizaba gikoreshwa mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Ati “Imirimo irakomeje ariko dukeneye kongera umuvuduko. Dukeneye gukora ku buryo mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, ikibuga cyaba cyarangiye dutangiye kugikoresha.”

Yavuze ko n’ikigo gishinzwe ingufu (REG) gikomeje ibikorwa bikikije ahari icyo kibuga birimo umuyoboro w’amashanyarazi wa Mamba-Rwabusora na Rilima. Ni mu gihe imihanda igana kuri icyo kibuga irimo uva i Kigali n’uva muri Pariki y’Akagera na yo iri kubakwa.

Icyiciro cya mbere cy’ikibuga nicyuzura, biteganyijwe ko kizaba cyakira miliyoni zirindwi z’abantu buri mwaka bakazikuba kabiri icyiciro cya kabiri kirangiye.

Ni mu gihe inyigo ya mbere yateganyaga ko kizafungura gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka, ibindi byiciro bikazarangira cyakira miliyoni eshanu z’abagenzi ku mwaka.

Abaturiye ikibuga batangiye kubona inyungu

Kugeza ubu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera byahaye akazi abanyarwanda 500 bafatanya n’inzobere mu by’ubwubatsi 54 ba Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa” yubaka icyo kibuga.

Uretse kubona akazi, abaturiye icyo kibuga bavuga ko batangiye kubona inyungu kitaruzura kandi ko bacyitezeho iterambere ry’ibikorwa remezo bizaza bigikurikiye.

Dieudonne Habimana, yavuze ko batangiye kungukira kuri icyo kibuga kuko abantu bitegura kuzamura inyubako batangiye kujya kuhagura ibibanza.

Ati “Abantu baturutse hirya no hino baza kugura inzu n’ibibanza twiteze abashoramari bazaza kubaka Hoteli zizajya zakira abashyitsi, na restaurant abantu bazajya biyakiriramo.”

Qatar Airways izatanga 60% by’ikiguzi cyo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, biteganyijwe ko kizubakwa na miliyari $1.3.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera cyubatswe kuri hegitari 2500, gifite ubuso buruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri no mu byakira abagenzi benshi ku Isi. Muri Gicurasi 2019, imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera yari igeze hafi kuri 27%.

Izindi nkuru wasoma: Ikibuga cy’indege cya Bugesera mu isura iruta iya bimwe mu byakira abagenzi benshi ku Isi

U Rwanda ruzasubukura ryari imirimo imwe yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yasubitswe?

Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera kitaravugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza