Kizakandagirwaho bwa mbere n’abashyitsi bazitabira Inama y’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera mu Rwanda mu 2020.
Umushinga wo kubaka iki kibuga uri mu yagutse. Nk’ibindi bikorwa remezo bigari mu gihugu nacyo inyubako zacyo zubakwa mu buryo butuma zitangiza ikirere.
Ibihugu byinshi byashyize umukono ku masezerano ya Paris arebana n’imihindagurikire y’ibihe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere riteye Isi inkeke.
Agena ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere Celcius ebyiri ariko intego ikaba ko kigera hasi ya dogere Celcius 1.5.
U Rwanda rwayemeje burundu ku wa 20 Ukwakira 2016. Ni umwanzuro waje nyuma y’imyaka itanu rutangije politiki yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije mu 2011.
Iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera rigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu guhangana n’iki kibazo.
Mu ijambo rye atangiza Ihuriro rya mbere Nyafurika ku bukungu butangiza Ibidukikije, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bukungu Butangiza Ibidukikije (GGGI), Dr Frank Rijsberman, yatangaje ko iki kibuga nicyuzura kizaba kiri ku isonga mu bitangiza Ibidukikije.
Yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.”
Ubwo yasuraga ibikorwa by’i Bugesera bigamije gukumira iyangirika ry’ikirere ku wa 26 Ugushyingo 2018, Dr Rijsberman yavuze ko “Dukeneye ibikorwa remezo bito n’ibigari bitangiza ibidukikije kuva ku mashuri n’ibibuga by’indege mu Rwanda.”
Abahanga mu by’Ibidukikije bitabiriye iri huriro baganiriye ku gukaza ingamba zo kuzamura inyubako zitangiza ibidukikije, ibikorwa remezo birambye ndetse n’imikoreshereze y’ibikomoka ku ngufu nk’umutima w’iterambere ry’ubukungu.
Ibikoresho byifashishijwe mu kubaka ibiro n’izindi nyubako ku Kibuga cya Bugesera kimaze umwaka gitangiye kubakwa byakorewe mu Rwanda. Hanakoreshwa sima ya CIMERWA iva mu mutungo kamere w’igihugu.
Igice cy’iki kibuga kingana na metero kare 13 000. Kizaba kirimo inyubako umunani ari zo; inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, iy’abatunganya ikibuga n’ibindi.
Muri Nzeri 2016 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mota-Engil Africa cyo muri Portugal, agamije gutangira kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Mu 2020, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 2.5 mu cyiciro cya mbere. Umushinga wose uzarangira mu 2040, ikibuga kigeze ku bushobozi bwo kwakira abantu miliyoni esheshatu.
Ku rwego rw’Isi, ikibuga gikomeye muri Turikiya cya Istanbul New Airport kiri mu bitangiza ibidukikije. Kizatangira gukoreshwa gisimbura Ikibuga Mpuzamahanga cya Atatürk.
Ikibuga gishya gifite uburyo bwo kubyaza umusaruro ibisigazwa byakusanyijwe ndetse n’amazi y’imvura. Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 200 ku mwaka.






TANGA IGITEKEREZO