Ikibazo cyabo ni icyacu- Minisitiri Ngamije avuga ku bufatanye bw’u Rwanda na RDC mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kamena 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko aho u Rwanda rwamenyeye ko abanduye COVID-19 b’i Rusizi bayikuye i Bukavu, rwahise rutangira gufatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa bitandukanye bizafasha mu guhashya iki cyorezo mu bihugu byombi.

Nyuma y’igihe u Rwanda rutabona abarwayi bashya ba COVID-19 imbere mu gihugu, ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kagaragayemo abantu batanu bafite iki cyorezo biganjemo abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri RDC.

Ni amakuru yabaye incamugongo ku Rwanda rwari rumaze igihe rusa n’urwabashije guhashya ubwandu bw’imbere mu gihugu. Ubwandu bushya kandi bwatumye imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi yahise isubizwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ibi byatewe n’uburangare bwabayeho muri Rusizi mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na leta y’uko umuntu wese uvuye hanze y’igihugu abanza gushyirwa mu kato.

Yagize ati “Twavuga ko habayeho kudashyira mu bikorwa amabwiriza yari yatanzwe nko kuvuga ngo umuntu uvuye hanze y’igihugu agomba gushyirwa mu kato iminsi 14. Murabyibuka ko hose ku mipaka ariko byari bimeze. Ntabwo rero abantu bashyizwe mu kato mu buryo hatagira n’umwe usimbuka ako kato ahubwo hari abenshi bagiye batambuka bakajya mu ngo zabo.”

Nyuma yo kubona ko abandura COVID-19 muri Rusizi bakomeje kwiyongera kandi na RD Congo ihana imbibi n’aka karere ikaba igaragaramo ubwandu bwinshi, Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rwahisemo gufatanya n’iki gihugu mu guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati “Ikibazo kirahari gikomeye, bari gushyira ingufu mu kwitegura gusuzuma kandi turi gukorana mu gusangira amakuru n’ubumenyi n’ibikoresho bibaye ngombwa kuko ikibazo cyabo ni ikibazo cyacu nk’abaturanyi tubanye kandi tugomba kubana neza.’’

Kugeza ubu Rusizi yamaze gushyirwamo amatsinda y’abaganga benshi aho bagenda bapima urugo ku rundi bahereye cyane cyane ku begereye abagaragayeho uburwayi.

Umubare w’abandura iki cyorezo muri Rusizi ugenda wiyongera umunsi ku munsi dore ko muri 22 banduye mu Rwanda hose ku wa 28 Kamena, Rusizi yari ifitemo abagera ku munani.

U Rwanda rwari ruherutse kugirana na RDC amasezerano agamije gushyiraho ingamba zo guhashya COVID-19 mu bijyanye n'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .