00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cya Tshisekedi ni indimi ze ebyiri- Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 February 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, afite ikibazo cy’indimi ebyiri, aho hamwe yumvikana avuga ko adateze kuganira n’umutwe wa M23, ubundi yaba ari kumwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi akababwira ko yiteguye kuganira na yo.

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu butumwa yashyize kuri X, avuga ku nkuru ya RFI, ivuga ko uyu mukuru w’igihugu yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

Iyi radiyo y’Abafaransa yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi ari kugerageza kwegeranya ingabo kugira ngo agabe ibitero bishya kuri M23.

Yagaragaje kandi ko mu nama Tshisekedi yagiranye n’Abadepite, Abasenateri n’abandi bayobozi bo mu ihuriro rye, yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

Tshisekedi yavuze ko aherutse gutera utwatsi Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika n’ab’Abaporoso, batangiye kuyoboka inzira y’ubuhuza, ababwira ko adateze kuganira na M23. Yashimangiye ko kuganira na M23 kwaba ari ukwisuzuguza nubwo yemera ko ingabo ze zifite ibibazo byinshi.

Agaruka kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uyu mugabo afite ikibazo cyo kugira indimi ebyiri.

Ati “Ikibazo cya Perezida Félix Tshisekedi ni indimi ze ebyiri. Rumwe akoresha ku bafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba ababwira ndetse akarahira ko yiteguye kuganira na AFC/M23 (ndetse yabisubiyemo ejo i Kinshasa aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza).”

Yakomeje avuga ko urundi rurimi Tshisekedi arukoresha avuga ko atazaganira na M23.

Ati “Hari n’urundi rurimi akoresha mu itangazamakuru no ku bandi basigaye, arahira mu izina ry’imana nyinshi ko atazigera aganira n’uyu mutwe w’Abanye-Congo.”

Yakomeje avuga ko “Izi ndimi ebyiri kandi zigaragara mu kibazo cy’abajenosideri bo muri FDLR, Perezida Tshisekedi yijeje ko azaca intege mu biganiro agirana n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Bugerangerazuba, mu gihe mu biri kuba, ubufatanye bwa FARDC na FDLR butigeze bucogora.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR ari ubwa kera, kandi ko iki gisirikare nta rugamba na rumwe cyarwana kidafite uyu mutwe n’ingabo z’ibindi bihugu.

Ati “Bigomba kuzirikanwa ko FDLR yatangiye ifasha FARDC ubu yahindutse inshuti y’akadasohoka y’igisirikare cya Congo. Kandi ku mpamvu zigaragaza, FARDC, igisirikare gisigaye ku izina gusa, ntishobora kubaho idafite ubufasha bw’aba bajenosideri b’Abanyarwanda, imitwe y’imbere mu gihugu, abacanshuro b’Abanyaburayi, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC.”

Félix Antoine Tshisekedi akomeje guseta ibirenge mu bijyanye no kuganira na M23, mu gihe uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu ni wo ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma. Bivugwa ko kandi uri mu bindi bice nka Uvira.

AFC/M23 kandi yamaze kwihuza n’umutwe wa Twirwaneho uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge batotezwa kubera uko bavutse.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .