Ikibazo cy’ibitabo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro cyatangiye gushakirwa umuti

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) riratangaza ko ryatangiye gutegura no kwandika ibitabo bya mwarimu n’iby’abanyeshuri kandi ko ibikenewe byose bizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Ikibazo cy’ibitabo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro cyatangiye gushakirwa umuti

Mu 2017 uburyo bw’imyigishirize ishingiye ku bushobozi ‘Competence based Curriculum’ bwatangijwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Icyo gihe hateguwe integanyanyigisho ariko ntihatangwa ibitabo bifasha abarimu kugira ngo babashe kwigisha.

Mu gutegura amasomo, abarimu bagerageza gutegura bifashishije iyo nteganyanyigisho. Rwanda Polytechnic itangaza ko guhenda kw’ibitabo bikoreshwa mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari kimwe mbogamizi ihari.

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko hari uburyo bari gukoresha kugira ngo ibitabo biboneke bidahenze nk’uko bajya kubigura hanze.

Ati “Hari uburyo dushaka gukoresha ngira ngo bunakoreshwa n’Ikigo cy’Uburezi. Aho bahamagara abarimu bigisha ayo masomo noneho bagafatanya gutegura kuko ibitabo birahenda ushatse no kuvuga ngo ugure ibitabo hanze cyane iby’imyuga buriya usanga ari n’amasiyansi ni ibitabo bihenze ku buryo ushobora no kubura n’ikijyanye na rya somo nyir’izina.”

Amasomo y’Imyuga n’ubumenyingiro atangwa higishwa isomo ukwaryo rikarangira (Module) ubwo buryo butuma ugiye kugura ibitabo ku isoko utabasha kubona icya buri somo.

Rwanda Polytechnic irateganya guhuza abarimu bigisha buri somo mu yo bakeneyemo ibitabo hanyuma bakumvikana ku bizashyirwa mu bitabo, ubundi bakanabitegura, nk’uko byemezwa na Dr. Uwamariya

Ati “Icyo turi gukora turi gushaka guhuza abarimu bigisha ayo masomo noneho bakumvikana ibigomba kugaragara, noneho ariko bakabyandika mu buryo bw’igitabo.”

Kugeza ubu avuga ko hari ibitabo 28 biri gutegurwa ku ruhande rwa mwarimu n’urw’abanyeshuri mu cyiciro cya kabiri, bazareberaho uko bimeze n’ingengo y’imari bitwara kugira ngo izateganywe mu iy’umwaka utaha.

Ati “Hari ibyo turi gutegura by’icyiciro cya kabiri kugira ngo biduhe ishusho y’uko twabigenza ni ibitabo 28. 28 bya mwarimu, 28 by’umunyeshuri, ibyo nibyo tugiye guheraho tukabara ngo igiciro kirangana gute, bikoze neza kugira ngo tunarebe niba byujuje ireme, hanyuma dushake ingengo y’imari.”

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) rifite amakoleji umunani IPRC Gishari, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Kitabi, IPRC Musanze, IPRC Ngoma na IPRC Tumba.

Kuva amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) yahurizwa mu ishuri rimwe rifite koleji zitandukanye, Rwanda Polytechnic, abanyeshuri 4368 nibo bamaze kurangizamo mu nshuro eshatu imaze gushyira intyoza ku isoko ry’umurimo.

Ku nshuro ya mbere bari 1882 bazihawe mu 2018 ku nshuro ya kabiri mu 2019 bari 288 naho abaheruka ni 2398.

Imfashanyigisho ku biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro ziracyari ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza