Ni ibiganiro bitangiye nyuma y’igihe abahinzi bo mu Rwanda bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda kuko rishobora kubakoma mu nkokora bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba muke.
Hagendewe ku biciro biri ku isoko bigaragara ko igiciro cy’ifumbire mvaruganda izwi nka DAP cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 633 ku kilo, kivuye ku mafaranga 480. Ikilo cya NPK 17.17.17 cyageze ku mafaranga 713Frw kivuye kuri 620Frw.
Ifumbire ya UREE yo yavuye ku mafaranga 462Frw ku kilo igera ku mafaranga 564Frw.
Minagri ibinyujije kuri Twitter yavuze ko irimo kunoza amabwiriza azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda azajya hanze vuba.
Iti “Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda byazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga, Minagri irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi. Aya mabwiriza azasohoka vuba.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) giherutse kubwira itangazamakuru ko kuzamuka kw’ibi biciro kwatewe n’uko ifumbire mvaruganda ikoreshwa, ari iva hanze kandi ku masoko mpuzamahanga ibiciro byaho na ho byazamutse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!