00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’Abanyarwanda birukanywe muri Niger gikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 June 2022 saa 09:17
Yasuwe :

Perezida w’Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Carmel Agius, yavuze ko bibabaje kuba asoje manda hakiri ibibazo, birimo Abanyarwanda baherukaga kujyanwa muri Niger ikabirukana, ubu badafite aho berekeza.

Ni ijambo yagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kuri uyu wa 14 Kamena, mbere yo gusoza manda ye nka Perezida w’Urwego ku wa 1 Nyakanga 2022.

Umucamanza Agius yaherukaga imbere y’aka kanama ku wa 13 Ukuboza 2021, icyo gihe yakamenyeshaga ko ikibazo cy’Abanyarwanda icyenda bari baraheze i Arusha kigiye gukemuka, kuko bagiye kwakirwa na Niger yari iyoboye ako kanama.

Harimo batanu bagizwe abere n’urukiko n’abandi bane bahamijwe ibyaha bya Jenoside barangije ibihano, bafunguwe banga gutaha mu Rwanda kubera impamvu bita iz’umutekano wabo, bakabura n’ikindi gihugu cyabakira.

Mu masezerano yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2021, Guverinoma Niger yemeye kubakira uko ari icyenda no kubaha uburenganzira bwo gutura.

Umunani ni bo bajyanywe, Jérôme Bicamumpaka uri mu bashinze ishyaka MDR we yanga kujyana nabo, avuga ko afite uburwayi akeneye kwivuza muri Kenya.

Umucamanza Agius kuri uyu wa Kabiri yagize ati "Ikimbabaje, ngarutse muri iki cyumba mu Ukuboza umwaka ushize natangarijemo ko ikibazo cy’abantu bagizwe abere cyangwa barangije ibihano cyakemutse, noneho kuvuga ko atari ko bikimeze, ko amasezerano yasinywe hagati y’Umuryango w’Abibumbye na Niger yo kwimurira abo bantu ku butaka bwa Niger atubahirijwe."

"Ubwanditsi bw’urwego bukomeje gukora ibishoboka byose mu gushaka uko twasohoka muri iki kibazo kitoroshye."

Icyemezo cya Niger cyo kwakira aba bantu ntabwo cyishimiwe n’u Rwanda, iza kwisubiraho, itangaza ko "birukanywe burundu ku butaka bwa Niger kandi babujijwe kubukoreraho ingendo kubera impamvu za dipolomasi."

Pasiporo bari bahawe zahise zifatirwa, babuzwa kugira aho batarabukira, bahabwa iminsi irindwi yo kuba basohotse mu gihugu.

Byaje kurangira IRMCT yemeje ko basubizwa muri Tanzania ariko icyo gihugu nticyabyemera, biba ngombwa ko baguma muri Niger mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.

U Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye kubakira bakabaho nk’abandi banyarwanda bose.

Mu barimo gusiragira harimo abari abanyapolitiki Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Colonel Alphonse Nteziryayo wanayoboye Military Police, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Major François-Xavier Nzuwonemeye na Captain Sagahutu Innocent.

Uhereye ibumoso hejuru: Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse na Maj. Nzuwonemeye François Xavier. Ku murongo wo hasi ibumoso hari Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anathole, Capt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André. Ni bo bahawe iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .