Yabigarutseho ku wa 10 Ukuboza 2024, ubwo yagezaga ibyo urwego ayoboye rwakoze ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano.
Yagaragaje ko bakomeje gukora neza inshingano zabo no guharanira ko ubutabera butangwa mu buryo bunoze kandi bwihuse.
Yifashishije urubanza rwa Dr. Gérard Ntakirutimana, ruherutse gucibwa Urukiko rw’Ubujurire rugatesha agaciro ubujurire bwe, Graciela Gatti yavuze ko rwaciwe mu gihe gito kandi ko hatanzwe ubutabera bukwiriye.
Yakomeje agaragaza ariko ko hari ibibazo by’ingutu bikibangamiye urwo rwego bifuza ko hashyirwamo ubufatanye bw’ibihugu mu gushaka umuti urambye.
Yashimangiye ko ibyo bibazo birimo n’icy’abantu batandatu bagizwe abere cyangwa barekuwe bari muri Niger, bakomeje kubaho mu rujijo kandi badafite uburenganzira bemerewe igihe bemeraga kwimurirwa aho.
Mu Ukwakira 2024, u Rwanda rwamenyesheje Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko rwiteguye kwakira neza Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe muri Niger mu gihe baba babyifuza.
Abo ni Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper na Maj Nzuwonemeye François-Xavier. Bamwe muri bo barafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe ubwo bahamywaga ibyaha bya jenoside, abandi bagirwa abere.
Perezida Graciela Gatti Santana kandi yagaragaje ko mu bindi bibazo urwego ayoboye rufite, harimo ikibazo kijyanye no gusubiza abantu bahamwe n’ibyaha baturutse mu bihugu bitandukanye bagashyirwa muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye iri i La Haye, bakaba bagihari kandi bikaba byarahahinduye ahantu ho gufungirwa.
Ikindi yagaragaje gisaba ubufatanye ni urubanza rwa Jojić na Radeta, rumaze hafi imyaka icumi rutarakemurwa kubera ko Serbia itagize ubufatanye mu gufata no kohereza abaregwa bari kubutaka bwayo.
Bombi bashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho ibyaha byakorewe mu bihugu by’icyahoze ari Yugoslavia, icyaha cyo gusuzugura urukiko.
Cyari kijyanye no kwivanga no gutera ubwoba abatangabuhamya mu rubanza rwakurikiranyemo Vojislav Šešelj, wari umunyapolitiki ukomeye muri Serbia.
Serbia yanze kohereza Jojić na Radeta mu rukiko ndetse n’Urwego rwa IRMCT bituma nta gikorwa gifatika cy’ubutabera cyakomeje kuri bo kandi byanenzwe cyane n’Umuryango w’Abibumbye, kuko ari ugukuza umuco wo kudahana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!