00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka, ikilo kimwe kigurwa hafi ibihumbi 100 Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 13 September 2024 saa 01:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ikawa y’i Gicumbi yagurishijwe mu cyamunara arenga 71.8$ ku kilo (arenga ibihumbi 95,8 Frw), iba iya mbere ikoze amateka yo kugurwa amafaranga menshi.

Iyo kawa yagurishijwe mu cyamunara mpuzamahanga cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, NAEB ikagaragaza ko iki giciro gikubye inshuro 14 icyo izindi kawa zigurwa mu buryo busanzwe.

Muri ayo marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere hagurishijwe ikawa 18 nziza z’u Rwanda, zatoranyijwe mu zindi 297 bikozwe n’abasogongezi mpuzamahanga n’abo ku rwego rw’igihugu.

Ikawa yaguzwe menshi kurusha izindi ni iy’Ikigo gitunganya ikawa cyitwa NOVA Coffee Ltd, gikorera mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, kiyobowe na Mukamushinja Agnes wanagishinze.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muyobozi yavuze ko muri icyo cyamunara bari baserukanye ibilo 198 ndetse byose babigurishije kuri icyo giciro cy’arenga ibihumbi 95 Frw.

Ati “Umushinwa ni we twamenye waguze ikawa yacu. Ni ubwa kabiri dutsinze kuko no mu cyamunara cyabaye mu 2021 ni twe twari twabaye aba mbere ariko igiciro kiri hasi cyane.”

Mukamushinja yavuze ko iyo ntambwe ikomeye bateye ifite igisobanuro gikomeye cy’uko ikawa y’u Rwanda igaragara ku rwego mpuzamahanga, kuko icyamunara kiba cyabaye ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Iyo kawa iba yarasogongewe n’abantu benshi babizobereyemo ku rwego mpuzamahanga. Urumva ko n’abo bayisogongera batwara amakuru iwabo ko babonye mu Rwanda ikawa nziza. Ni ibintu byiza ku ikawa yacu.”

Yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bijyanye no gutunganya ikawa ifite ubuziranenge bwo hejuru, ibizabafasha gushinga imizi ku isoko mpuzamahanga.

Abaguze ikawa y’u Rwanda ni abo mu Buyapani, Arabie Saoudite, Amerika, u Bushinwa, u Bugereki, u Bwongereza na Bulgaria.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yavuze ko umusaruro w’ayo marushanwa ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa n’ubudahangarwa bw’ikawa y’u Rwanda.

Ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara risobanuye kwishimira ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ndetse no kongera ishoramari ku buhinzi bw’ikawa.”

NOVA Coffee Ltd itunganya ikawa yihingiye n’iyo yaguriye abaturage.

Buri mwaka, ni ukuvuga mu gihembwe kimwe kiva muri Werurwe kugeza Kamena (ni cyo cyonyine basaruramo ikawa) batunganya ikawa iri hagati ya kontineri enye na kontineri esheshatu, aho imwe iba irimo toni 19,2 z’ikawa.

Icuruza ikawa mu Buhorandi, u Bushinwa, Pologne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Singapour, u Bushinwa n’ahandi mu bice bitandukanye by’Isi.

Amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda abaye mu Rwanda, aho yateguwe mu gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ikawa y’u Rwanda ni imwe mu bya mbere bigize umusaruro ukomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereza mu mahanga, kuko nko mu 2022/2023 yari yihariye 13,5% by’agaciro k’ibyoherejwe mu mahanga byose bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kanganaga na miliyoni 857,2$.

Mu 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yanganaga na toni zirenga ibihumbi 20 zinjije miliyoni 115,9$, bingana n’izamuka rya 53% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Umuyobozi Mukuru wa NOVA Coffee Ltd (uri ibumoso mu basuhuzanya), Mukamushinja Agnes ashimirwa ku kuba ikawa batunganya yaciye agahigo ko kugurwa menshi
Ikawa y'u Rwanda isogongerwa n'abazobereye mu bijyanye n'ubwiza bw'ikawa bo ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .