Ikawa yatangiye guhingwa mu Rwanda kuva mu 1900, iba igihingwa ngengabukungu gihingwa n’abaturage benshi.
Iki gihingwa gikunzwe ku isoko mpuzamahanga kigira uruhare mu kwinjiza amadovize menshi ava mu byohererezwa mu mahanga.
Nk’urugero mu mwaka wa 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije miliyoni 115,9$ ni ukuvuga arenga miliyari 149,5 Frw, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe hanze ibilo 15,184,566 byinjiza miliyoni 75,5$ ni ukuvuga arenga miliyari 97,5 Frw.
Muri uyu mwaka wa 2024 ikawa y’u Rwanda yabonye irindi soko rizoherezwaho toni 76.8 za kawa itonoye [green coffee] izinjiza ibihumbi 384$, ni ukuvuga hafi miliyoni 500 frw.
Iri soko ryakomotse ku imurikagurisha rya Seoul rya 2024 ryahuriyemo abamurika barenga 400 barimo Gorilla’s Coffee, Mountain Coffee Ltd, Dukunde Kawa Musasa Cooperative, ihinga ikanacuruza ikawa, Kivu Belt Coffee, 3N Farms Ltd yamurikaga ubuki bw’umwimerere na SOZO Honey.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi 60, ryasojwe ibicuruzwa byose byajyanywe n’u Rwanda byarashize, abakiriya bishimira ikawa y’u Rwanda.
Uhagarariye Mountain Coffee, Eric Rukwaya yagize ati “twishimiye kubona abakiriya bashya hano muri Koreya.”
Umuyobozi Mukuru wa Dukunde Kawa Musasa Cooperative, ihinga ikanacuruza Musasa Coffee, Ernest Nshimiyimana yatangaje ko mu imurikagurisha bahahurira n’abantu benshi barimo abahita bababera abakiriya bashya n’abo bari basanganywe bakababwira ahakwiye gushyirwa ingufu.
Ati “Twahahuriye n’abaguzi benshi ku buryo bashobora kuba baguriraga u Rwanda ariko batari batuzi, tubasobanurira amakuru ajyanye n’ikawa yacu. Nk’ubu hari abo twatangiye kuganira badusabye impagararizi, tuzazohereza kandi dufite icyizere ko tuzakomeza gukorana.”
Amasoko y’igihe kirambye yakomotse kuri iri murikagurisha agaragaza ko nyuma ya 2024 muri Koreya y’Epfo hazoherezwa kontineri 20, ni ukuvuga toni 384 za kawa itonoye [green coffee] biteganyijwe ko izinjiza miliyoni 1.92$, ni ukuvuga hafi miliyoni 2.5 Frw, ariko hakazanoherezwayo ikawa y’ubwiza buhebuje.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibihingwa Gakondo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, Alexis Nkurunziza yatangaje ko kujyana abacuruzi mu imurikagurisha mpuzamahanga bifasha kubona isoko ryiza kandi n’igihugu kikamenyekana.
Ati “Bibafasha kubona isoko mpuzamahanga kandi ryiza, kandi bidahenze. Ni ihuriro rigari aho abacuruzi n’abaguzi bahurira hanyuma bakaganira ku buryo babona amasoko.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo Nkubito Bakuramutsa yagaragaje ko kuba u Rwanda rwaratsindiye kuba igihugu gihanzwe amaso muri iri murikagurisha, byatumye ibicuruzwa byose bibona abaguzi.
Ati “Kuko ikawa nyinshi inyobwa muri Koreya y’Epfo iba yavuye hanze kandi bakaba bari gukunda ubwoko bushya bw’ikawa, abaguzi ba kawa muri iki gihugu bagaragaza amahirwe menshi. Aha muri Seoul twashyize imbaraga mu bufatanye ku buryo ikawa y’u Rwanda iba ihagaze neza kandi igera kuri benshi.”
Hari kandi ibigo by’ubucuruzi byo muri Korea byamaze kugaragaza ko bikeneye ubuki nyarwanda bw’umwimerere ngo bibukoreshe mu biribwa bigurishwa ku isiko rya Koreya y’Epfo, ibyoherezwa mu Buyapani, u Bushinwa n’u Burusiya.
Isoko rishya ry’ubuki biteganyijwe ko rizakenera toni 28 z’ubuki nyarwanda bw’umwimerere, bukazinjiza arenga miliyoni 420$, ni ukuvuga asaga miliyoni 546 Frw.
NAEB kandi igaragaza ko hari amasoko mashya y’ikawa n’ubuki aherutse kuboneka muri Qatar, bakaba bari mu nzira zo guhuza abaguzi n’abacuruzi.
Ubuyobozi buvuga ko buherekeza umuhinzi cyangwa uwohereza ikawa ku isoko mpuzamahanga kugira ngo adahendwa kandi agahuzwa na ambasade y’u Rwanda mu gace arimo ku buryo aramutse ahuye n’ikibazo yahita atabarwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!