NAEB yatangaje ko ibicuruzwa by’imboga n’imbuto byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize byari 189,817Kg, byinjije $455,490, ni ukuvuga miliyoni 450 Frw.
Yakomeje iti “Ingano yoherejwe n’inyungu yavuyemo byazamutse kuri 20,6% na 17% nk’uko bikurikirana. Byoherejwe mu bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Buholandi, Vietnam, u Bwongereza, Dubai, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Tanzania, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.”
Mu bijyanye n’icyayi, NAEB, yatangaje ko u Rwanda rwohereje mu mahanga 819,114 kg z’icyayi cyo mu Rwanda, binyuze ku isoko rya Mombasa.
Ibyoherejwe byinjije 2.397.869$ (miliyari 2,3 Frw), bingana n’inyongera ya 17.2% mu ngano y’ibyoherejwe na 22.5% mu nyungu yavuyemo. Pakistan na Kazakhstan nibyo bihugu bikomeje kuza imbere mu byoherejwemo Icyayi cy’u Rwanda.”
NBi mu gihe ibijyanye n’ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize, cyanganaga 425.415 kg, cyinjije 1.069.033$ (miliyari 1 Frw).
NAEB yakomeje ati “Ugereranyije n’icyumweru gishize, ingano n’inyungu byazamutseho 64% na 17% nk’uko bikurikirana. U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibyo byatumije ibicuruzwa byinshi.”
Uretse ibyoherejwe mu mahanga birimo imboga n’imbuto, ikawa n’icyayi, harimo n’ibindi byinshi byoherejwe, bikomeje kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize, mu gihe ubucuruzi bundi budahagaze neza kubera icyorezo cya Coronavirus.



Amafoto: MINAGRI
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!