Ijisho ku ruzinduko rw’amateka rwa Clinton, rwasize rwubatse icyizere mu mitima y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Mata 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatatu tariki 25 Werurwe 1998, umutekano wari wose ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho Perezida Bill Clinton yari agiye kugirira uruzinduko, urwa mbere mu mateka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari agiriye mu Rwanda.

Clinton yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho yari amaze iminsi ibiri, amaze kwemera amakosa y’igihugu cye mu bucakara bwahitanye ibihumbi by’abanyafurika no kwicuza ubufasha Amerika yagiye iha abanyagitugu bahitanye imbaga mu bihe by’intambara y’ubutita.

Yageze mu Rwanda yakirwa n’amasura yishimye ariko imitima ishenguka kuko hari hashize imyaka ine gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igahitana miliyoni.

Air Force one yari itwaye Clinton n’umufasha we yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe imvura iri kugwa, bakirwa n’uwari Perezida Pasteur Bizumungu ndetse na Paul Kagame wari Visi Perezida.

Abanyarwanda batandukanye bari ku kibuga cy’indege abandi hejuru y’inyubako zacyo bambaye ingofero zirimo amara y’ibendera rya Amerika. Ku mpande zitandukanye z’ikibuga cy’indege hari ibitambaro by’ubururu byanditsemo amagambo aha ikaze Clinton.

Clinton na Bizumungu bafashe akanya gato ko kureba intore, ababyinnyi n’abakaraza nyarwanda babasusurukije bakomeza Clinton ajya kuganira n’amagana y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruzinduko rwa Clinton rwamaze amasaha atatu gusa. Ntabwo yigeze agera hanze y’ikibuga cy’indege ku mpamvu z’umutekano we dore ko Leta ye yari yavuze ko itizeye umutekano kubera ibitero by’abacengezi byacaga ibintu mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Imbere y’amagana y’abarokotse Jenoside, Perezida Bizimungu yashimiye Clinton kuba yaje kwifatanya n’abanyarwanda, avuga ko ari ikimenyetso ko amahanga akwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Bizimungu yavuze amavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yashyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho ariko ingabo za FPR-Inkotanyi zikahagoboka, hakajyaho Guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge.

Nubwo mu myaka ine hari ibyari bimaze kugerwaho, Bizimungu yavuze ko abanyarwanda bari bagifite ibibazo bikomeye bifuza ko amahanga abafashamo.

Yagize ati “Nk’umuryango wabayemo Jenoside, ibintu ntibirajya mu buryo, rero u Rwanda rukwiriye gufatwa mu buryo bwihariye. Umuryango mpuzamahanga ukwiriye kubyitaho mu gihe udufasha cyangwa igihe ugenzura ibyo twagezeho. Icya kabiri twemera ko ubutabera ari umusingi wo kurandura umuco wo kudahana kandi ni ingirakamaro ku mutekano w’abantu bacu. Nyamara abayobozi bashyize mu bikorwa Jenoside mu 1994 bari kure y’inkiko zacu na kure y’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.”

Yanasabye ubufasha mu kuzahura urwego rw’uburezi kugira ngo abana b’u Rwanda babashe kwiga bazaruteze imbere mu bihe biri imbere.

Imbere ya camera z’ibinyamakuru mpuzamahanga, Bizimungu yahaye umwanya Clinton ngo ageze ijambo ku bamukurikiye by’umwihariko abarokotse Jenoside, yakozwe amahanga na Amerika barebera.

Clinton yatangiye ashimira uburyo yakiriwe mu Rwanda, ashima n’umuhate abanyarwanda bagaragaza ngo bongere kubaka igihugu cyabo.

Yavuze ko icyamuzanye mu Rwanda ari uguha icyubahiro abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu bazira uko bavutse.

Ati “Naje hano mpagarariye igihugu cyanjye mu guha icyubahiro ababuriye ubuzima muri Jenoside. Ndizera ko binyuze muri uru ruzinduko, mu mpande zose z’isi uyu munsi n’ejo, inkuru y’urupfu rwabo izakomeza kuvugwa ko mu myaka ine ishize, kuri ubu butaka bwiza butoshye hafashwe umwanzuro n’abari abanyabubasha, bagahitamo ko abaturage b’iki gihugu badakwiriye kubana mu mahoro.”

Clinton yarondoye ubugome Jenoside yakoranywe nkuko yari amaze kubibwirwa n’abayirokotse ati “Uvuye ku Kibuye kugeza i Kibungo, abantu bagerageje guhungira mu nsengero abandi mu bitaro, no mu mashuri ariko babasangayo. Abasaza, abarwaye, abagore n’abana biciweyo kubera ko ari abatutsi gusa cyangwa basa nka bo.”

Perezida wa Amerika yavuze ko ari “iby’ingenzi ko isi imenya ko ubu bwicanyi butabaye kubera impanuka.”

Mu ijambo rye ryamaze iminota 19, Clinton yemeye uburangare bw’umuryango mpuzamahanga n’igihugu cye kirimo, watereranye abanyarwanda kandi byarashobokaga ko Jenoside ihagarikwa.

Yagize ati “Umuryango mpuzamahanga hamwe n’ibihugu bya Afurika bagomba kwemera uruhare rwabo muri ubu bwicanyi. Ntabwo twihutiye kugira icyo dukora ubwicanyi butangiye. Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi ziba ubwihisho bw’abicanyi. Ntabwo twahise duha izina rikwiriye ubu bwicanyi, rya Jenoside. Ntabwo twahindura ahahise icyakora dushobora gukora ibishoboka byose tukabafasha kubaka ejo hazaza.”

Yakomeje agira ati “Dufitiye umwenda abapfuye n’abarokotse, umwenda wo kurushaho kuba maso no kurwanya abandi bagerageza gukora ubwicanyi nk’ubwo ahari ho hose ku isi mu gihe kizaza.”

Clinton yavuze ko ari umwanya wo gushyira hamwe kw’ibihugu hakubakwa ubushobozi butuma bamenya ahashobora kuba Jenoside no gutabarira igihe.

Uruzinduko rwa Clinton rwabaye mu minsi u Rwanda rwari ruhanganye n’abacengezi biganjemo abari barasize bakoze Jenoside bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Clinton yatangaje ko igihugu cye kigiye gufatanya n’u Rwanda mu kubahashya, no gufasha igihugu gukomeza kwiyubaka.

Yahise atangaza ko igihugu cye gitanze miliyoni ebyiri z’amadolari mu kigega gishya kigenewe gufasha abacitse ku icumu batishoboye (FARG) kandi ashimangira ko bazakomeza gutangamo umusanzu.

Clinton yavuze ko guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba, ari ngombwa ko habaho iyubahirizwa ry’amategeko, aboneraho gutangaza ko bazashyigikira byimazeyo urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rugiye gutangira imirimo Arusha muri Tanzania.

Yavuze ko akurikije icyizere yabonanye abarokotse Jenoside, hari icyizere ko abanyarwanda bazongera kwishima.

Ati “Nubwo inzira ari inzitane n’ibibizazane bigihari, hari byinshi twageraho. Birashoboka ko umwana w’iki gihugu yakongera agaseka, birashoboka ko abantu bakongera kwizera kubaho nk’uko babagaho. Ibyo nibyo tugomba kwizera, nibyo naje kubabwira hano, nibyo mbifuriza.”

Abayobozi b’u Rwanda bari bifuje ko Clinton yasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bamusaba kubasura akibonera ibyabayeho aho batuye ariko siko byagenze ku bw’umutekano we.

Icyakora Clinton yazanye urubaho rw’ubugeni rushushanyije amagufwa n’ibikoresho abishe abatutsi bakoresheje, rwagombaga gushyirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu kwerekana ko yifatanyije n’abanyarwanda.

Amaze gusoza uruzinduko rwe, Clinton yasubiye muri Uganda aho yari agiye guhurira n’abakuru b’ibihugu by’Afurika yo hagati n’Iburasirazuba, bakaganira ku mahoro n’uburumbuke.

Yavuye muri Uganda akomereza muri Afurika y’Epfo.

Clinton, umufasha we na Perezida Bizimungu basuhuza abaturage i Kanombe ku kibuga cy'indege
Clinton ashimira Perezida Bizimungu mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda
Clinton yavuze ko igihugu cye cyatereranye abanyarwanda ubwo Jenoside yakorwaga mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza