Ihurizo mu kuzakwiza urukingo rwa Covid-19 ku Isi, indege 8000 nizo zikenewe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) cyatangaje ko kuzagemura urukingo rwa Coronavirus bizaba ihurizo rya mbere rikomeye mu mateka kuri sosiyete zitwara indege.

IATA yatangaje ko mu gihe uru rukingo rwaba rubonetse, nibura hazakenerwa indege 8000 zo mu bwoko bwa Boeing 747s. Kugeza ubu, inkingo zose ziri mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza, ariko IATA yatangiye gutegura uburyo sosiyete z’indege, ibibuga, ndetse n’ibigo mpuzamahanga byita ku buzima byakorana mu kurukwirakwiza hirya no hino ku Isi.

Iyi gahunda yo kurukwirakwiza ku Isi, ishingiye ku kuba umuntu yajya ahabwa “dose” imwe y’urukingo.

Umuyobozi wa IATA, Alexandre de Juniac, yagize ati “Kugeza urukingo rwa Covid-19 aho rukenewe, bizaba ari misiyo y’ikinyejana ku rwego rwo gutwara ibintu mu kirere by’umwihariko imizigo. Ariko ntibizashoboka hatabayeho kwitegura mbere. Igihe ni iki.”

Nubwo IATA isobanura ibi, mu busanzwe muri iyi minsi indege zitwara imizigo zari zifite akazi kenshi, gusa gutwara urukingo rwo bishobora kuzasaba ibindi birenze.

Impamvu ni uko indege zitwara imizigo zose si ko zifite ubushobozi bwo gutwara urukingo bigenganye n’uko aho rutwarwa hagomba kuba hari ubushyuye buri hagati ya dogere Celsius ebyiri n’umunani. Ikindi ni uko inkingo zimwe na zimwe zisaba ko aho zitwarwa haba hari ubushyuhe bwa dogere Celsius zigera kuri 0, mu gihe butemewe mu ndege.

Izi mbogamizi zishobora gutuma mu bice bimwe na bimwe ku Isi nka mu Majyepfo ya Aziya kubona urukingo biba ingorabahizi.

Hakenewe nibura indege 8000 zo kwifashisha mu gutwara urukingo rwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .