00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo mu gukurikirana Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 April 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bagaragaza ko Abarundi bari mu Rwanda icyo gihe bishoye mu bwicanyi ariko kugeza ubu bakaba batarabiryozwa.

Mu 1994 Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni abari barahungiye muri komini zitandukanye zegereye igihugu cyabo.

Urugero ni muri Komini Ntongwe kuri ubu hakaba ari mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Ahandi ni ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara.

Kankindi Dorothée warokokeye Jenoside mu yari Komini ya Ntongwe, yavuze ko Abarundi bari barahungiye mu icyo gice bishe Abatutsi bakajya babakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Ati “Twebwe abarokotse Jenoside tubabazwa n’uko abatwiciye abacu bacyidegembya. Bamwe muri bo baryaga imitima y’abacu bayokeje ku mbabura barimo abari Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye hano zigakora Jenoside zikisubirira iwabo. Turasaba ko ibihugu byombi bikwiye kuganira bagafatwa bakaryozwa ibyo basize bakoze.”

Umuyobozi w’Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) uhuza abakomoka mu Mayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyurangabo Evode, yavuze ko hari abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya barimo impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda ahagana mu 1992.

Yagize ati “Aha hantu [ku Mayaga] habereye ubwicanyi ndengakamere cyane cyane uruhare rw’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bicaga umuntu bakamukuramo umutima bakawotsa ku mbabura bakawurya, rero icyo dusaba ni uko bashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje avuga ko nibafatwa bagashyikirizwa ubutabera, Abarokotse Jenoside bazashira intimba baterwa no kuba bacyidegembya.

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarutswe ku ruhare rw’Impunzi z’Abarundi ziciye Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

Amaherezo bazaryozwa ibyo bakoze

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yavuze ko amaherezo Abarundi bagize uruhare mu bwicanyi bazabiryozwa.

Yagize ati “Niba hari n’ibibazo bitabashije gusubizwa cyane cyane nk’uruhare rw’Abarundi bagize mu bwicanyi bwabaye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare cyangwa se mu turere dutandukanye tw’igihugu cyacu duhana imbibi n’u Burundi, tuzasaba ko inzego zibishinzwe zibikoraho ubushakashatsi ndetse no kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe igihe kitararenga.”

Ubwo aheruka kwifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi ku Mayaga ya Ntongwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yarabahumurije avuga ko abagize uruhare muri Jenoside barimo n’Abarundi, bose bazabiryozwa kuko bakoze icyaha kidasaza.

Ati “Turabizeza ko nk’igihugu tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare mu guhekura u Rwanda aho baba bari hose bakurikiranwe kugeza igihe ubutabera bugaragajwe. Nta narimwe Leta izicara kandi icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza, bagomba rero kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.”

Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari mu makomini ya Muganza, Kigembe na Kibayi ndetse no mu Mujyi wa Huye.

Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, izo mpunzi z’Abarundi zasubiye iwabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .