00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro rya Sosiyete sivile mu Rwanda ryagaragaje ko gufatira u Rwanda na M23 ibihano, bidateze gukemura ikibazo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 March 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Ihuriro rya Sosiyete sivile mu Rwanda (Rwanda Civil Society Platform: RCSP) ryatangaje ko gufatira u Rwanda na AFC/M23 ibihano bitazigera bikemura ikibazo ahubwo bizacyongera, usaba umunyango mpuzamahanga gushyigikira inzira y’ibiganiro.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 17 Werurwe 2025.

Iri huriro rigaragaza ko nubwo muri Gashyantare 2025 inama ya EAC na SADC yashyizeho abahuza bashya mu gukemura ibibazo bya Congo, ryatunguwe no kubona ibihano byafatirwaga u Rwanda na AFC/M23, byisukiranya, rikagaragaza ko ibyo bizabangamira gahunda y’ibiganiro.

Ni ibihano birimo ibyafatiwe abayobozi ba M23 n’u Rwanda, ibyafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bwongereza, u Budage na Canada.

RCSP yizera ko ibyo bihano aho gukemura ikibazo ahubwo bizangiza imbaraga zose zari zashyizwe mu kwimakaza inzira y’ibiganiro yemejwe na AU, EAC na SADC nk’umuti wa nyawo w’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Iti “Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko ibihano bishobora guhungabanya imbaraga zashyizwe mu buhuza, bigatuma bamwe bikura muri ibyo biganiro kuko wabahannye, bigaha urwaho abatahanwe bumva ko bashyigikiwe, ibiganiro bigahagarara ndetse bikaba byanahungabanya ugira uruhare mu buhuza.”

Iri huriro ryagaragaje ko ibihano bigira uruhare hafi ya ntarwo mu gukemura ibibazo, mu kwimakaza ubutwererane cyangwa guteza imbere ibiganiro, “ndetse bikaba byakongera ikibatsi mu ntambara, kuko uba ufasha abahezanguni mu buryo utazi, bugatuma habaho kurwanya ibyemeranyijwe mu biganiro bigatuma intambara irushaho gufata indi ntera.”

Iri huriro kandi ryerekanye ko ibihano bishobora kugira ingaruka ku basivili, bikazahaza ubukungu, bigatiza umurindi umutekano muke, hatibagiwe kugira ingaruka ku butwererane mpuzamahanga.

Riti “Ni ku bw’izo mpamvu ibihano bibangamira intego y’iterambere rirambye igamije ubufatanye burambye (mu ntego ya 17) hagamijwe gukemura ibibazo bikomeye hagamijwe kubahiriza gahunda y’iterambere rirambye.”

RCSP yanavuze ko abayobozi batandukanye by’umwihariko abihutiye gufata ibyo bihano, bakwiriye kongera gutekereza kuri ibyo byemezo bafashe bigakorwa mu murongo wo kwimakaza amahoro n’iterambere, ibisaba uburyo buboneye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije akarere.

Icyakora RCSP yatangaje itewe impungenge n’ibiri kubera muri Kivu zombi, ibyazamuye ubwoba bwinshi bw’uko intambara ishobora kurota hagati ya Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo, (RDC), u Rwanda n’u Burundi.

Riti “Kuva imirwano yafata indi ntera muri Mutarama 2025, abaturage babarirwa mu magana barapfuye abandi ibihumbi bakuwe mu byabo baba abahungira imbere mu gihugu n’abahunga igihugu. Ndetse ibihugu nk’u Rwanda, Tanzania, Uganda n’u Burundi bikomeje kwakira impunzi zivuye muri RDC.”

Iri huriro kandi ryongeye kwibutsa uburyo imiryango y’Akarere yemewe na Afurika Yunze Ubumwe, yakoze inama zitandukanye zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, rigaruka no ku buryo amasezerabo ya Luanda n’aya Nairobi aherutse guhuzwa byose bigamije gushakira umuti w’ikibazo hamwe.

Iti “Abagize Akarere bafashe ibyemezo bitandukanye bigamije gushyira imbaraga mu kugarura amahoro, ariko ntabwo ayo mahoro yagezweho nk’uko byari byitezwe.”

Iri huriro ryagaragaje ko nubwo izirikana umuhati w’abayobozi ba Afurika, binyuze mu miryango itandukanye nka AU, SADC na EAC, mu gukemura ikibazo, ariko ko niba ubwo bushake n’izo mbaraga zikomeje gushyirwamo nizitibandwaho mu gukemura ibibazo, ibyari intambara yo muri RDC izakwira no mu Karere kose.

RCSP yagaragaje ko ishyigikiye cyane ubushake bwa EAC na SADC mu gukemura ibibazo hisunzwe inzira y’ibiganiro, igasaba abahuza gushyiraho gahunda iganisha ku mahoro intambwe ku yindi.

Isaba ko haherwa kuri gahunda guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye, gushyiraho gahunda ihamye y’ibiganiro bitaziguye bigaruka ku muzi w’ikibazo.

Iti “Guhagarika imirwano gusa udakemuye imungenge za buri ruhande ni nko gusubika ibibazo bizongera bigatutumba mu mu gihe runaka ndetse bikagira ingaruka mbi zisumbuyeho. Itsinda ry’abahuza rigomba gushyira imbaraga mu bijyanye no gukemura umuzi w’ikibazo ntibigume mu magambo gusa.”

Iri huriro ryagaragaje ko ikibazo cya RDC kitari icyo ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo ari ikibazo cy’Akarere ndetse kinagira ingaruka ku baturanyi b’iki gihugu, ari yo mpamvu hakenewe uburyo burambye ndetse buhuriwego na bose harimo na sosiyete sivile mu ikemurwa ryacyo.

RCSP inasaba abafatanyabikorwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, gufungura serivisi z’ingenzi no kugira uruhare mu ngamba zigamije kurinda abasivile.

Yasabye kandi Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kumvisha RDC n’abandi barebwa n’amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi kurenga inyungu z’igihe gito, himakazwa ibisubizo bifasha buri ruhande mu kwimakaza amahoro n’umutekano biramye mu Karere.

Ihuriro rya Sosiyete sivile mu Rwanda ryagaragaje ko ibibazo by'umutekano muke muri Congo bizakemura hisunzwe inzira y'ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .