Ihungabana mu bana bavutse ku barokotse Jenoside riteye inkeke

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ihungabana rijyanye n’ibyo ababyeyi babo bahuye nabyo.

Isuzuma ryakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bar Ilan muri Israël, ryerekanye ko hari isano ya bugufi hagati y’ihungabana ry’abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside n’ababyeyi babo.

Mu minsi ijana gusa kuva tariki ya 7 Matara 1994, abatutsi basaga miliyoni bari bamaze kwicwa mu gihugu hose. Bishwe bunyamaswa, bamwe baramugazwa, abagore bafatwa ku ngufu n’ibindi.

Isuzuma rishya ryanatangajwe mu kinyamakuru Psychiatry Research, rigaragaza ko abana benshi bavutse ku barokotse Jenoside bahura n’ihungabana rishingiye ku byo ababyeyi babo banyuzemo muri Jenoside.

Urubuga Justice Survivors rwatangaje ko mu babyeyi bakoreweho isuzuma, 44.1% bagaragaje ko bakomerekejwe muri Jenoside, 89.8 % bavuze ko babonye abantu bicwa, 88.1 % babonye abantu bakomeretswa, 67.8 % umwe mu muryango wabo yarakomerekejwe naho abagera kuri 91.7% umwe mu muryango wabo yarishwe.

Abakoze isuzuma barimo n’Umunyarwandakazi warokotse Jenoside uba muri Canada akaba inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, Mudahogora Chantal.

Bavuga ko abana bavutse kuri abo barokotse nabo basanze bafite ihungabana rishingiye ku byo ababyeyi babo banyuzemo.

Abo bana bagaragaza ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana nko kurota inzozi mbi, kubura ibitotsi, kugira umunabi n’ibindi.

Prof. Amit Shrira, umwe mu bakoze isuzuma yavuze ko ibyo babonye bishimangira ko ingaruka z’ubwicanyi nka Jenoside zitagera ku babibayemo gusa.

Ibi bimenyetso by’ihungabana bigaragara ku bana bavutse ku barokotse, Prof Shrira avuga ko binagaragara ku bana bavutse ku babyeyi barokotseJenoside yakorewe Abayahudi.

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Umuryango Never Again ugaragaza 18 % by’abahuye n’ikibazo cy’ihungabana ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ruri hagati y’imyaka 14 na 24.

Umushakashatsi mu muryango nyarwanda ugamije isanamitima (Sociotherapy Rwanda), Dr Chantal Ingabire , umwaka ushize yatangarije IGIHE ko kuba hari urubyiruko ruhura n’ihungabana kandi rutarabonye Jenoside, bituruka ku mpamvu zitandukanye.

Ati “Hari igihe ababyeyi batabwira abana amateka yose uko ari, hari abayagoreka, hari n’abatayavuga yose kuko abaremereye banga gukomeretsa abana kurushaho.”

“Imyitwarire y’umubyeyi ku mwana nayo ishobora gutera umwana ihungabana, hari n’imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’isanonyamaraso, aho umubyeyi wahuye n’ihungabana hari utunyangingo ashobora gusangira n’umwana we.”

Mu kugabanya iryo hungabana, Ingabire yavuze ko urubyiruko rukeneye gufashwa, hashyirwaho ibiganiro mu matsinda mato azafasha kubaka icyizere hagati yarwo no gufunguka.

Abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside bagaragaza ibimenyetso by'ihungabana bishingiye ku byo ababyeyi babo banyuzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza