Ihohotera rishingiye ku gitsina ryikubye inshuro zirenze ebyiri mu myaka itatu ishize

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko uko imyaka ishira indi igataha ibirego rwakira by’abakekwaho gukorera abandi ihohotera rishingiye ku gitsina birushaho kwiyongera kuko mu myaka itatu ishize hakiriwe 16 170.

Byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle, ubwo yari mu Nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’umugabo mu kurwanya isambanywa ry’abana yateraniye i Kigali kuri uyu wa 19 Ugushyingo.

Mu byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina harimo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, kumukoresha imibonano mpuzabitsina atabishaka, gusambanya abana, ubushoreke, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya, guta urugo, ubusambanyi no kwihekura.

Kalihangabo yagaragaje ko igiteye inkeke kurushaho ari uko muri ibyo byaha ibihumbi 16 byakiriwe guhera mu 2016 kugeza mu 2019 harimo ibyo gusambanya abana 9263. Bivuze ko byihariye 57.2%.

Ishusho y’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina uyu muyobozi yagarutseho igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17, RIB yakiriye ibyaha 2852 birimo 2091 byo gusambanya abana.

Mu 2017/19, RIB yashyikirijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina 5755 birimo 3660 byo gusambanya abana mu gihe mu mwaka wa 2018/19 hakiriwe ibyaha 7563 by’ihohotera rishingiye ku gitsina birimo 3512 byo gusambanya abana.

Iyo ugereranyije ibyaha byakiriwe gihera mu 2016/17 (2852) kugera 2018/19 (7563) usanga byarikubye nibura inshuro 2.65 naho ibyo gusambanya abana byikuba 1.67 kuko byavuye kuri 2091 bikagera kuri 3512.

Kalihangabo ati “Icyiza ni uko uburemere bw’iki cyaha [gusambanya abana] ntabwo bihindagurika ugereranyije n’ibindi ariko uburemere buracyahari.”

Mu mpamvu zikunze gutera ihohotera rishingiye ku gitsina abitabiriye iyi nama bagarutseho zikunze no kugarukwaho abantu bakwiye kwirinda harimo ubusinzi, ubujiji, abagore n’abagabo basuzugurana, ubuharike, kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

Ihohotera rishingiye ku gitsina iyo ritagaragajwe ngo rikumirwe ritera amakimbirane, inshuro nyinshi ashobora gutuma umwe mu bashakanye yica mugenzi we.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle, yatanze ingero z’ingamba zashyirwaho zirimo gushyira icyasha ku gababo basambanyije abana ku buryo aho bagiye hose abantu babamenya ko bateshutse ku muco Nyarwanda
Umuhuzabikorwa w'Imishinga y'Impuzamiryango y'Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste ari gutanga igitekerezo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assumpta, ni we wayoboye ikiganiro mpaka
Umwe mu bakozi ba Isange One Stop Center ari gutanga igitekerezo ku gukumira icyaha cyo gusambanya abana
Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa ba Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango baturutse hirya no hino mu gihugu
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ikibazo cy'abana baterwa inda giteye inkeke
Bamwe mu bayobozi batanze ikiganiro ku gukumira isambanywa ry'abana
Abitabiriye inama bavuze ko ikibazo cy'ubwiyongere bw'abana basambanywa gikwiye gushakirwa umuti

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza