Iherezo ry’urubanza rwagejejwe kuri Perezida Kagame, ruvugwamo Gen Kalyango

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha buvuga ko bwagerageje gukurikirana ikirego Rutungura Martine uba mu Bubiligi yagejeje kuri Perezida Paul Kagame muri Rwanda Day y’umwaka ushize, cy’ubutaka bwe bwagiye mu maboko ya Gen Stephen Kalyango kandi ngo atarigeze abugurisha, ibimenyetso by’ibanze ariko bigaragaza ko amasezerano y’ubugure ashobora kuba yarabayeho.

Muri Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage ku wa 5 Ukwakira 2019, Rutungura yagaragarije Perezida Kagame ko ubutaka bwe yamenye ko Gen Stephen Kalyango yabuguze akanabwiyandikishaho, ko yakoresheje impapuro mpimbano ngo bujye mu mazina ye kuko atigeze abugurisha.

Rutungura yavuze ko icyo kibazo yakijyanye mu nkiko ndetse kigiye kumara imyaka icumi, ati “Mbigejeje imbere y’umucamanza ambwira ko ari jenerali ntacyo nakora, bantsindisha urubanza.”

Perezida Kagame yahise abaza ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira, niba abizi, avuga ko uwitwa Habimana Yunusu yavuze ko yaguze ikibanza na Rutungura Martine mu 2004, amasezerano akorerwa muri ambasade mu Bubiligi, hanasinyaho uwari Umunyamabanga wa mbere muri ambasade, Mabuye Janvier. Ni icyo kibanza Habimana yaje kukigurisha Gen Kalyango.

Amb Rugira yakomeje ati “Ariko ku bw’amahirwe, umudipolomate wasinye iryo hererekanya aba mu Bubiligi, niho akora, turamuhamagara tuti iyi nyandiko urayizi, ibi bintu byarabaye? Ati ‘iyi nyandiko sinyizi, uyu muntu ariko ndamuzi yari asanzwe ari umutekamitwe kuva kera na mbere ya 1994, n’aba bantu avuga bari abagabo ndabazi ni ab’i Kigali, nta kuntu bari kunza imbere […]”

Yavuze ko ibyo byose babishyize mu nyandiko byoherezwa mu Rwanda ngo byifashishwe mu rukiko, ariko ikibazo cyarananiranye.

Perezida Kagame yagize ati “Nta nubwo ari ikibazo cya Jenerali. Icyo kizakemuka.” Yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase kumwegera, ikibazo kigashakirwa inzira.

Ikibazo cyarakurikiranwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, yavuze ko ikibazo cya Rutungura cyakurikiranwe, gikomezwa n’uko Gen Kalyango agura ikibanza na Habimana Yunusu, yamubwiye ko ari icye yaguze na Rutungura, anagaragaza impapuro zose ziriho na kashe ya ambasade na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Rutungura we yavuze ko atigeze agurisha, atanga ikirego mu rukiko asaba kugarurizwa ubutaka bwe bwagurishijwe na Habimana kuri Kalyango, ndetse Gen Kalyango ahamagazwa mu rubanza.

Urukiko rumaze kubisuzuma rwagaragaje ko ikirego cye nta shingiro gifite, kuko Habimana yagaragaje amasezerano yaguriyeho, ariko Rutungura ntiyerekane ibimenyetso simusiga bihamya ko ayo masezerano y’ubugure atabayeho.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko Rutungura yajuririye Urukiko Rukuru, kugeza ubu ngo urubanza ntabwo ruraburanishwa.

Yakomeje ati “Ariko mu gihe hari ubujurire mu Rukiko Rukuru, Rutungura Martine yatanze ikirego mu Bushinjacyaha, arega ya masezerano, kubera ko atsindwa urubanza, urukiko rwavuze ko atabashije kugaragaza ibyo ashingiraho agaragaza ko ayo masezerano atabayeho.”

“Yatanze ikirego kugira ngo Ubushinjacyaha burege Habimana Yunusu inyandiko mpimbano, yavugaga ko ayo masezerano atigeze ayakora ndetse atigeze yemezwa na ambasade nk’uko ibyemeza.”

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye yavuze ko baregeye urukiko Habimana ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, ariko basaba gukora iperereza ry’inyongera.

Yavuze ko nubwo hari inyandiko ya ambasade yavugaga ko ayo masezerano hagati ya Rutungura na Habimana atabayeho, bagombaga gukora iperereza bagakusanya ibimenyetso byose, kuko ambasade atari urwego rukora iperereza ku byaha.

Yakomeje ati “Twakoze iperereza, twohereza umushinjacyaha n’umugenzacyaha, bajya mu Bubiligi.”

Habuze gihamya muri ambasade

Havugiyaremye avuga ko iyo amasezerano akorewe muri ambasade hari kopi isigara. bagiye mu Bubiligi ngo bagombaga kugenzura ko ihari koko yemeza igurisha hagati ya Rutungura na Habimana, mbere y’igura rya Gen Kalyango.

Yakomeje ati “Ibisobanuro byatanzwe n’abakozi ba ambasade bamaze igihe, bavuze ko mu bubiko bwa ambasade nta nyandiko n’imwe ibitswe y’ibyakozwe bigaragara mbere y’umwaka wa 2007.”

“Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bubabaza impamvu, ambasade isobanura ko higeze kuba umwuzure muri ambasade bituma inyandiko nyinshi zangirika, ndetse n’izari zisigaye hari izo bafashe icyemezo, babona ko ari iza kera, kuko aho bari bari hari hato, bakeneye ahantu hanini ho kubika, zimwe barazangiza.”

Muri icyo gihe ngo habuze ikimenyetso cy’ibanze cyahita kigaragaza ko ayo masezerano yabaye, akabera imbere y’umukozi wa ambasade.

Isuzuma rya gihanga ryahamije ko umukozi wa ambasade yasinye

Nubwo kopi yari ibuze muri ambasade, kubera ko Habimana yari afite inyandiko y’amasezerano kandi yandikishije intoki, hariho n’umukono wa Mabuye na kashe ya ambasade, hitabajwe isuzuma rya gihanga.

Havugiyaremye yakomeje ati “Twashatse kumenya koko niba uwo mukono w’uwo mukozi – kuko yari yarabajijwe na ambasaderi akamubwira ko abo bantu abazi, atabibuka baza ngo bakore ayo masezerano – ariko ibyo ntibihagije nabyo tugomba kubikoraho iperereza.”

Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ngo bwafashe zimwe mu nyandiko za nyuma ya 2007 ziriho umukono wa Mabuye na kashe ya ambasade, babizana mu Rwanda.

Yakomeje ati “Kwari ukugira ngo mu buryo bw’ikoranabuhanga, tujye kubipimisha. Dufata ya masezerano Rutungura Martine ahakana, dufata na za nyandiko twavanye muri ambasade wa mukozi yasinyeho yanateyeho kashe ya ambasade, tubijyana muri Rwanda Forensic Laboratory.”

“Ibikoraho isuzuma, iduha raporo igaragaza ko wa mukono uri kuri ya masezerano Rutungura Martine ahakana, ari na wo uri ku zindi nyandiko zasinyweho n’uwo mukozi. Raporo igaragaza ko kashe yatewe kuri ya masezerano Rutungura Martine ahakana, ari nayo kashe yatewe kuri za nyandiko zo muri ambasade.”

“Twebwe twashakaga ibimenyetso byatuma dushinja dosiye, ariko raporo yavuye muri Rwanda Forensic Laboratory yaje igaragaza ko ya masezerano koko yakorewe muri ambasade, kuko hariho kashe ya ambasade ndetse n’uwayasinyeho nk’umukozi wa ambasade, umukono we usa n’umukono uri kuri izo nyandiko zindi.”

Ngo baje no kubaza umwe mu batangabuhamya batanzwe n’uwakekwagaho kwihesha umutungo w’undi akoresheje inyandiko mpimbano, avuga ko byakozwe ahari. Ku bw’amahirwe yari mu Rwanda.

Umushinhacyaha Mukuru yakomeje ati “Tumubajije ahamya ko ayo masezerano yakozwe, ko yari ahari, ndetse anatubwira ko ubwe, Rutungura Martine, ari we wiyandikiye ayo masezerano n’umukono we. Ibyo nabyo turabifite mu nyandikomvugo.”

Ubushinjacyaha bwashatse umukono wa Rutungura, ntaraboneka

Havugiyaremye yavuze ko basabye Rutungura inshuro nyinshi ngo aze mu Rwanda, ngo yandike ahantu n’umukono we, nawo bawupimishe barebe ko uhura n’uri ku masezerano ahakana, kuko yashinjwe ko ari na we wayanditse.

Yakomeje ati “Inshuro nyinshi yagiye atubwira ko ataboneka, hagera noneho igihe hazamo igihe ya COVID, igihe ingendo zahagarikwaga. Mu gushakisha uburyo twamufashamo kugira ngo dushake ibimenyetso, turamubwira ngo byibuze basi twandikire indi nyandiko n’umukono, uyisinye, uyitwoherereze tujye kuyipimisha turebe ko Rwanda Forensic Laboratory yabyemera.”

“Arabikora, tugeze muri Rwanda Forensic Laboratory baratubwira bati oya, ntabwo ari uko dupima umukono w’umuntu, kugira ngo dupime umukono w’umuntu ni uko agomba kuba ahari, kuko mu byo dupima harimo n’umuvuduko akoresha iyo yandika, ndetse tukareba n’ibyo akora iyo yandika, ngo turebe ko ari kwandika mu buryo bw’umwimerere.”

Icyo gihe ngo babyanze kuko batari kumenya niba iyo nyandiko atayandikishije undi muntu, kuko nta muntu wamubonye abyandika.

Ngo banabajije umukozi wo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wemeje inyandiko zaturutse mu Bubiligi, mbere y’uko Habimana Yunusu ajya guhinduza icyangombwa cy’ubutaka, basanga yabikoze mu buryo bukurikije amategeko.

Umushinjacyaha Mukuru yakomeje ati “Twasubiye imbere y’urukiko nk’Ubushinjacyaha, batubaza ibyavuye mu iperereza turabibagaragariza. Icya mbere twabagaragarije ko nta ko nta kopi y’amasezerano iri muri ambasade kubera bya bibazo, icya kabiri tubaha raporo yavuye muri Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko ayo masezerano yakozwe, yasinywe n’umukozi w’icyo gihe muri ambasade, ndetse na kashe ari iya ambasade.”

“Tubagaragariza ubuhamya bw’umuntu wavugaga ko ayo masezerano yakozwe ahari, ndetse tunagaragaza n’ubuhamya bw’umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, igaragaza ko ibyakozwe byari bikurikije amategeko.”

Havugiyaremye yavuze ko nta kundi byari kugenda, kuko iyo ubushinjacyaha bubonye ibimenyetso bishinjura, bigomba gushyikirizwa urukiko rukabishingiraho rufata umwanzuro.

Yakomeje ati “Urukiko rero rugendeye ku byo twagaragaje, rwafashe umwanzuro ko icyaha Habimana Yunusu aregwa [kitamuhama], bamugira umwere. N’uhagarariye mu mategeko Rutungura Martine yari ahari, ndetse tugira inama Rutungura Martine ko mu gihe ingendo zazafungura, yazaza noneho tukareba ko twabona ikindi kimenyetso gishya, tukajya gupima wa mukono we.”

Yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwagombaga gukora byakozwe, ndetse bwagiye mu kigo cy’ubutaka kureba niba mu guhinduza ibyangombwa by’ubutaka nta byaha byaba byarakorewemo, naho basanze ibyakozwe byarakurikije amategeko.

Yakomeje ati “Aho tugeze nk’Ubushinjacyaha, ubutabera yahawe ni ubwo yagombaga guhabwa tugendeye ku iperereza.”

Rutungura Martine ubarizwa muri Diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi abaza ikibazo Perezida Kagame kijyanye n’imitungo ye yariganyijwe muri Rwanda Day i Bonn
Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .