00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iherezo ry’ubucuruzi bukomeye bwa HAJI wamamaye i Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 August 2022 saa 07:33
Yasuwe :

Ku bantu bakora ingendo zigana mu majyepfo y’u Rwanda cyangwa mu majyepfo y’uburengerazuba, biragoye ko baba batazi ahitwaga kwa Haji i Nyanza. Ni ahantu hakorerwaga ubucuruzi bw’amata, burusheti n’ibindi, ku buryo nta modoka yapfaga kuharenga.

Ni mu isura yo kuri Nyirangarama, ku bakorera ingendo mu majyaruguru no mu burengerazuba. Mu 2017 byabarwaga ko ubucuruzi bwe bugeze muri miliyoni 500 Frw.

Ubu bucuruzi bwarafunze, imitungo ye yose itezwa cyamunara kugeza ku nzu yabanagamo n’umuryango we, ugizwe n’umugore n’abana batandatu.

Nubwo inzu asanzwe abanamo n’umuryango we yatejwe cyamunara, uwayiguze yabaye amugiriye impuhwe ntiyahita amusohoramo, kuko nta handi ho gukinga umusaya bafite.

Inzu yakoreragamo ubucuruzi yaguzwe n’undi, ayikodesha abayicururizamo.

Ubusanzwe yitwa Havugimana Saidi, bakunda kumwita Haji kubera izina yari yarahaye ubucuruzi bwe ndetse akaryandika ku nzu yakoreragamo ubucuruzi bukomeye, bwari barahaye akazi gahoraho abantu barenga 100.

Umunyamakuru wa IGIHE yanyuze kuri iyo nzu iri i Nyanza ku muhanda Huye- Kigali abona izina HAJI ritacyanditse kuri iyo nzu, agira amatsiko yo kubaza icyabaye.

Uko byatangiye

HAJI yabwiye IGIHE ko ubucuruzi bwagendaga neza nta kibazo, ariko biza kuba bibi ubwo yagirwaga inama yo kubaka uruganda rutunganya amata, kugira ngo abaturage bajye babona aho bayagemura.

Mu 2016 yahise agana banki imuha inguzanyo ya Miliyoni 165 Frw atanga ingwate y’icyangombwa cy’imitungo ye irimo inzu yacururizagamo.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bwamuhaye abatekinisiye biga uwo mushinga, buranabahemba.

Haji yatangiye kubaka urwo ruganda ari nako yishyura ya nguzanyo, bigeze mu 2020 icyorezo cya Covid-19 gihagarika ibikorwa byinshi mu Rwanda.

Ati “Twari dufite amasoko i Burundi bafunga imipaka, Covid-19 iratera akazi karahagarara. Twebwe twakoranaga n’ibihugu byo hanze birimo u Burundi, Congo, Uganda, imipaka irafungwa nyine dusigara twipfumbase.”

HAJI yavuze ko nta kosa yishinja yakoze mu bucuruzi bwe, ahubwo ari ibyamugwiririye.

Ati “Ntabwo nabigizemo uruhare, ntabwo nakoze nabi ahubwo ni ibyaje tutahamagaye nyine kandi banki nta nyinya yakwereka.”

Umushinga wo kubaka urwo ruganda wari kuzatwara asaga miliyoni 380 Frw, ahabwa inguzanyo ya miliyoni 165 Frw. Yari yizeye indi nkunga yo kumwunganira, ariko ntayo yabonye.

Imitungo ye yatejwe cyamunara, irimo inzu y’ubucuruzi, inzu atuyemo ndetse n’uruganda yari yatangiye kubaka.

Yazinutswe ubucuruzi burundu

HAJI yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibyamubayeho, yumva yarazinutswe ubucuruzi burundu.

Ati “Buriya iby’ubucuruzi nabisezeyeho ntabwo nabisubiramo.”

Kuri ubu akorera umukobwa we mukuru watangiye ubucuruzi buciriritse i Muhanga.

Ati “Mfasha abana banjye ibyo baba bakora ariko njyewe ntabyo nteganya gusubiramo. Nzajya mbafasha nibansagurira ndye, cyangwa nibyanga nzajye guhingira amafaranga.”

Uyu mugabo w’imyaka 55 avuga ko yari yarafashe inguzanyo ya miliyoni 165 Frw, ariko inyungu zigenda ziyongera buri mwaka.

Imitungo ye yatejwe cyamunara havamo miliyoni 86 Frw andi asigaye akomeza kwikuba ku buryo kuri ubu abarwaho ideni ry’asaga miliyoni 200 Frw.

Avuga ko ntaho ateganya gukura ayo mafaranga, kuko nta mutungo n’umwe asigaranye.

Uyu mugabo mbere atarinjira mu bucuruzi yari umwarimu ariko aza gufata umwanzuro wo kubireka mu 2009, ari nabwo yashinze HAJI Enteprise.

Icyo gihe yabanje gushinga shitingi ku muhanda atangira gucururizamo utuntu tworoheje turimo icyayi n’imigati, bigera aho yubaka inzu y’igorofa.

Iyi nyubako izwi cyane ku bakorera ingendo mu Ntara y'Amajyepfo n'uburengerazuba
Haji yari umucuruzi ugeze ku rwego rukomeye
Ahitwaga kwa HAJI hatejwe cyamunara, uwahaguze na we ahakodesha abandi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .