00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihene iri kubyibushywa ku munsi w’isoko! FARDC mu myiteguro yo gutera u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 July 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Mu minsi ishize, abasirikare ba FARDC bavuye i Kinshasa abandi bava i Lubumbashi, bahurira i Goma. Bose bwari ubwa mbere bakandagiye mu Burasirazuba bwa Congo, kuko ari kure y’aho bakomoka kandi bakorera. Bisanze nta karita yaho bafite, kandi ari yo yagombaga kubafasha kumenya amerekezo.

Bajya guhaguruka, mu mitwe ya bamwe harimo ko bagiye mu butembere, cyane ko bari babwiwe ko buri wese agomba kuhagera yitwaje ibikoresho bye.

Iyo nkuru y’i Goma ntituyitindaho! Muribuka ibyo Putin yakoreye Crimea mu 2014? Bijya gusa n’ibyo abantu bamwe bifuza ko RDC ikorera u Rwanda, aho bavuga bati ako gahugu Congo iruta inshuro 89, katangana n’intara imwe yayo, ikwiriye kugafata ikagahindura nk’akarwa kayo aho kugira ngo gakomeze gusaza imigeri.

Muri iki gihe, Abanye-Congo bakomeje kwijajara umunsi ku wundi, bavuga ko bari kwitegura urugamba rw’imbaturamugabo ku Rwanda, aho bavuga ko ari igihugu kibateye impungenge, kibabuza inzira y’iterambere n’ibindi.

Mu gisirikare naho umwuka ni wose! Ejobundi Polisi n’Ingabo zibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC, byahawe agahimbazamusyi kangana n’amadolari 20 buri kwezi, mu kubongerera molari.

Ni umwuka wakwiriye mu gihugu kuva ubwo umutwe wa M23 wakazaga imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, uhanganye n’igisirikare cya leta. M23 iharanira ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda bwubahirizwa, bagafatwa nk’abenegihugu.

Guverinoma ya RDC yahise yihutira kuvuga ko kubura imirwano k’uyu mutwe u Rwanda rubyihishe inyuma, ko arirwo ruri gutera inkunga M23 bityo ko rukwiriye kurwanywa nta mpaka.

Byageze n’aho Perezida Tshisekedi mu kiganiro aherutse kugirana na Financial Times, avuga ko mu gihe u Rwanda rwakomeza gushotora igihugu cye, yiteguye intambara.

Magingo aya, amaso ahanzwe abasore n’inkumi, abagabo b’ibikwerere n’amajigija bo muri FARDC, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igisirikare gisanzwe gifite ibibazo byihariye ku buryo gikomeje kwisanga hagati nk’ururimi mu rugamba abakigize bashobora kugwamo batazi icyo bazize, kubera kuyobywa n’Abanyepolitiki.

Ni byo byatumye Sgt Mokili Kingombe Bebe apfa ku wa 17 Kamena 2022. Yapfuye ubwo yari yinjiye ku mupaka w’u Rwanda, akarasa ku bapolisi bari ku burinzi, babiri muri bo bagakomereka.

Mu kwirwanaho no kurengera abaturage bari ku mupaka, abo bapolisi bahise barasa uwo musirikare agwa muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda. Yari yinjiye avuga ko agiye guhorera bagenzi be bishwe na M23.

Iki gisirikare cyashinzwe mu 1960, kiyoborwa na Gen Celestin Mbala Munsense nk’Umugaba Mukuru, mu gihe Minisitiri w’Ingabo ari Gilbert Kabanda.

FARDC iri gusabwa gutsinda urugamba ikagarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu, ifite ibibazo bimaze kuba akarande ku buryo abasesenguzi basanga gutsinda intambara iyo ariyo yose biri kure nk’ukwezi.

FARDC yakunze kurangwa n'imyitwarire mibi irimo no guhohotera abaturage

Tshisekedi ntiyizeye FARDC

Mu bihe bitandukanye, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakunze kumvikana anenga ingabo ze, avuga ko zikora ibikorwa bitari ibya kinyamwuga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yumvikaye avuga ko bishoboka ko gikorana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.

Muri Gicurasi hari ubwicanyi bwaguyemo abasivile barenga 50 mu gace ka Djugu muri Ituri. Hashize iminsi itanu, Tshisekedi yahuye n’abasirikare bakuru na Polisi ababwira ko bitumvikana.

Ati “Ni ubwa mbere mu mateka dushoye menshi ku gisirikare cyacu ariko ikinteye impungenge ni ukubona nyuma y’izo mbaraga zose, umusaruro mu by’umutekano udahuye n’ingufu dushyiramo.”

Byamwanze mu nda, avuga ko niba abaturage 50 bicwa, bishoboka ko igisirikare cye gifite intege nke cyangwa se kikaba gikorana n’imitwe yitwaje intwaro. Ati “Ntabwo ibi byemewe”.

FARDC yanywanye n’imitwe yitwaje intwaro

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, aherutse gutangaza ko intwaro uyu mutwe ukoresha, zimwe uzambura abasirikare ba RDC ku rugamba izindi ukazigura nabo.

Ni ibintu bigaragaza ko iki gisirikare ubwacyo gifite ibibazo bigoye gutuma kigira urugamba na rumwe cyatsinda. Abasirikare ba FARDC kandi bavugwa mu bikorwa byo kugurisha ibikoresho bya gisirikare birimo imyenda, imodoka n’ibindi.

Ni nayo mpamvu hamwe na hamwe hari abasirikare bagaragara bambaye imyenda isanzwe aho kuba impuzankano, cyangwa se bamwe imbunda zabo bazihambirije imishumi isanzwe.

Usibye kugurisha intwaro, mu Burasirazuba bwa RDC, abasirikare ba FARDC bimitse imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ibabashisha kubona amafaranga mu baturage.

Mu duce twa Walikale, Beni, Bunia na Rutshuru niho ibyo bikorwa byiganje cyane ahavugwa za bariyeri z’Ingabo za FARDC zigamije kwambura abaturage ibyabo.

Ni ibikorwa bafatanyamo n’abarwanyi b’imitwe nka FDLR, imaze gukizwa n’ubucuruzi bw’amakara muri ako gace.

Ibukuru naho ntibwikera kabiri, kuko abayobozi mu ngabo nabo bamunzwe na ruswa n’ibindi bibazo. Mu gisirikare cya RDC hakunze kumvikana inkuru z’uko hari abasirikare ba baringa baba banditswe mu bagomba guhabwa imishahara.

Bikorwa n’abasirikare bakuru bashaka indoke, ku buryo iyo bamaze gukora izo lisiti, imishahara isohotse bayigabana bikitwa ko igenewe abo basirikare kandi batabaho.

Muri iki gihe hashyizweho ibihe bidasanzwe [état de siège ] mu Burasirazuba bwa RDC, bivugwa ko hari abasirikare bakuru bakijijwe n’amafaranga agamije kugura ibyo bikoresho.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko iherutse kugaragaza ko 70% by’amafaranga yari agenewe kugura ibikoresho byifashishwa n’abasirikare muri état de siège, yarigishijwe.

Umusesenguzi waganiriye na IGIHE yagize ati “Umusirikare wo muri RDC ni ikibazo ku muturage. Abasirikare ba FARDC harimo abadafite imyenda kubera kubura amafaranga yo kuyigura, harimo abafite imbunda zifite imishumi yakuwe ku myenda n’ibindi bituma intambara yose bayitsindwa.”

Abishingira ku kuba mu mwaka ushize harashyizweho ibihe bidasanzwe, ariko ko ntacyo ingabo zakoze mu gihe zahawe ubutegetsi mu maboko.

M23 yasubukuye imirwano kuva mu Ugushyingo 2021, none ubu bigeze muri Nyakanga 2022 nta hantu na hamwe FARDC igaragaza ko yatsinze uyu mutwe.

Undi waganiriye na IGIHE yagize ati “M23 yigeze kugera i Kibumba, ku muryango wa Goma. Yo ubwayo ihitamo gusubira inyuma. Kibumba ni nka Ruyenzi ushaka kwinjira i Kigali, banze kwinjira muri Goma kuko iyo babikora byari gufatwa nk’ubushotoranyi ku muryango mpuzamahanga kuko ariho Monusco ikorera. Byari gutuma kandi FARDC yica abaturage ikabyitirira M23.”

Umusirikare Mukuru muri FARDC, Gen Chirimwami aherutse kugaragara yambaye urukweto rumwe, ibintu bidasanzwe ku gisirikare cy'umwuga

Igisirikare gishinjwa gufata ku ngufu

Raporo ya Loni iherutse gutunga agatoki Ingabo za FARDC zoherejwe muri état de siège mu Burasirazuba bw’Igihugu, ko zafashe abagore ku ngufu inshuro nyinshi.

Abavuzwe cyane ni abasirikare ba FARDC bo muri Batayo ya 312 bari bayobowe na Colonel Joseph Nganzole Olikwa, alias Tipi Ziro Ziro, basambanyije abagore barenga 10.

Ni ibyaha bakoze mu gace ka Lopa hagati ya Kamena na Ukuboza 2021. Abo bagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mu bihe bimwe, ariko nta butabera bigeze babona.

Hari abandi bagore bafashwe ku ngufu basimburanwaho n’abasirikare mu gace ka Kpadole. Ni cyo kimwe n’ibyabereye mu gace ka Libi, aho abasirikare bo muri batayo ya 111 bafashe ku ngufu abagore batanu n’abana barimo n’ufite imyaka 15 y’amavuko.

Iki gisirikare ni cyo leta ya RDC yahaye inshingano zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu. Ni mu gihe nta munsi wira ku mbuga nkoranyambaga hadacaracara amashusho y’abasirikare ba RDC bari kurwana n’abaturage, basinze, bari gusahura n’ibindi bikorwa bigayitse.

Abasirikare ba FARDC bakunze kurangwa n'imyitwarire idakunze kugaragara mu gisirikare cy'umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .