Iguriro rya Sawa Citi ryeguriwe ibikorwa bya Ndoli Supermarket

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 Kanama 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Iguriro (supermarket) rya Sawa Citi rimaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali, rigiye kugenzura ibikorwa n’imiyoborere by’iguriro rya Ndoli, rimaze igihe kinini rikorera hano mu Rwanda.

Na mbere yo kwinjira mu miyoborere y’iguriro rya Ndoli, Sawa Citi yari isanzwe iri kwagura ibikorwa byayo mu mujyi wa Kigali, aho yari imaze kugira amashami ane ndetse yitegura gufungura irya gatanu rizaba riherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali, rizafungura imiryango mu minsi iri imbere.

Imiterere y’iri hererekanyabubasha ntiyasobanuwe neza, gusa amakuru avuga ko iguriro rya ‘Ndoli Supermarket’ ritazahindurirwa izina, ahubwo Sawa Citi izarifasha mu miyoborere ndetse n’imikorere, mu rwego rwo kuririnda kugwa mu gihombo.

Alex Shyaka, Umuyobozi muri Sawa Citi, yabwiye itangazamakuru ko Sawa Citi iteguriwe burundu iguriro rya Ndoli, ahubwo ko yo izita gusa ku miyoborere n’ibikorwa byaryo.

Yavuze ko iguriro rya Ndoli rifite amahirwe yo gukomeza gukora ku buryo amashami risanganywe atahomba ngo afunge imiryango burundu.

Ibi bibaye nyuma y’uko imikorere y’iguriro rya Ndoli yari imaze igihe ikemangwa bitewe n’igabanuka ry’ibicuruzwa mu maguriro yaryo ryari rimaze iminsi.

Shyaka yavuze ko ubu buryo bushya bw’imikoranire buzatuma aya maguriro yose ‘ashyira hamwe mu guha imbaraga iguriro rya Ndoli’.

Shyaka yongeyeho ko Sawa Citi yashyize imbaraga nyinshi mu kuzamura umubare w’ibikorerwa mu Rwanda mu maguriro yayo, mu rwego rwo kugira uruhare mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Iguriro rya Sawa Citi riri kuyobora ibikorwa by'iguriro rya Ndoli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .