00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Namuhoranye yakiriye intumwa z’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.

Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushyiraho ingamba z’ubufatanye burambye mu bijyanye n’umutekano.

IGP Namuhoranye yabashimiye ku bw’uru ruzinduko, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubufatanye.

Ati “Uru ruzinduko ni ingenzi mu nzira twiyemeje y’ubufatanye n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko mu rwego rwo guharanira isi itekanye. Ndashimira ubuyobozi bw’ibihugu byacu byombi bwashyizeho umusingi wadufashije kugirana imikoranire nkiyi."

Yagaragaje ko uru ruzinduko ari n’ umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye mu by’umutekano n’ibikorwa bya Polisi.

Ati: “Uyu ni umwanya mwiza kuri twe wo kubaka imikorere n’imikoranire myiza y’ejo hazaza, twibanda by’umwihariko ku gusangira ubunararibonye mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, guhanahana amakuru ku kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ubufatanye mu kongera ubushobozi.”

IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kandi yiteguye kugirana ubufatanye n’ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Hunan mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye bifitiye inyungu impande zombi, nk’umufatanyabikorwa wizewe.

Yu Liangyong mu ijambo rye yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufatira hamwe ingamba zo gukomeza ubufatanye bw’inzego z’umutekano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Ati " U Bushinwa n’u Rwanda bisangiye kuba ari ibihugu byombi bifite umutekano w’icyitegererezo ku isi. Intara ya Hunan hari byinshi imaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z’iterambere. Twaje hano kugira ngo dushyireho ingamba zizadufasha kubyaza umusaruro umusingi washyizweho n’abayobozi b’ibihugu byacu binyuze mu bufatanye bw’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bijyanye n’amahugurwa, kongera ubushobozi bw’abakozi no guhererekanya integanyanyisho z’amahugurwa n’abarimu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .