Ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, CG Felix Namuhoranye yitabiriye inama n’umwiherero bihuza ba Ofisiye bakuru ba Polisi muri icyo gihugu.
Umuhango wa gufungura ku mugaragaro iyi nama n’umwiherero bibaye ku nshuro ya gatanu byayobowe na Visi-Perezida wa Repubulika ya Nigeria, Nyakubahwa Kashim Shettima.
IGP Namuhoranye yabukije abari muri uyu mwiherero ko kugira ngo umutekano w’imbere mu gihugu ugerweho bisaba ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.
Ati "Umutekano w’imbere mu gihugu ushingiye ku mahoro n’ituze rusange. Nta rwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko rwagera kuri byinshi hatabayeho imikoranire, icyizere ndetse n’ubufatanye n’abaturage rushinzwe. Bityo ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano ntibigomba kuba amahitamo ahubwo ni ngombwa."
IGP Namuhoranye yifashishije urugero rwa Polisi y’u Rwanda, yashimangiye ko ibikorwa byo gucunga umutekano binyuze mu bufatanye n’abaturage; ari umusemburo w’umutekano, imibereho myiza n’iterambere birambye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!