IGP Munyuza yavuze uko yahamagawe n’abatekamutwe bamubwira ko yatomboye amafaranga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Abatekamutwe bahamagara abantu bababwira ko batomboye amafaranga cyangwa ko bafite imiti yatuma baba abakungu, ntibatinya n’abayobozi bakuru b’Igihugu.

Akenshi abatekamutwe bahamagara bavuga ko ari abakozi ba sosiyete z’itumanaho, bakabwira abantu ko batomboye amafaranga runaka, bakababwira uko bakurikiza amabwiriza bakayohererezwa ariko ari nzira zigamije kubacucura utwabo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko na we abatekamutwe bajya bibeshya kuri nimero ye bakamuhamagara.

Yitanzeho urugero ubwo yavugaga ku byaha bijyanye n’ubutekamutwe, ubwambuzi bushukana n’ibindi.

Yagize ati “Nanjye bajya bampamagara kuri telefoni bati ufite ikibazo nakimenye kandi mfite umuti nakigukemurira. Watomboye ibihembo ibi nibi waza vuba vuba ko ugiye gukira? Ariko iyo tumenye amakuru nk’ayo turabakurikirana bagafatwa bagahanwa.’’

Yakomeje ati “Nimero yanjye bajya bayibeshyaho, ariko iyo yemeye ko muvugana arakubwira ngo banza wohereze amafaranga aya naya kuri Mobile Money. Ibyo bibazo birahari abari mu bikorwa nk’ibyo bakwiye kubyirinda kubera ko abamaze kubifatirwamo ni benshi umubare ntabwo ari ngombwa.”

Uretse aba batekamutwe batinyuka guhamagara IGP Munyuza bashaka kumutuburira, hari n’abajya biyitirira abayobozi bakuru b’igihugu bakarya abantu amafaranga atagira ingano.

Muri Kamena 2015 nibwo uwitwa Mugema Jacques, wiyitiriye Gen Kabarebe akambura abantu yakatiwe gufungwa imyaka itanu.

Yasabaga abantu amafaranga yo kwiga umushinga, ayo kubashakira ibyangombwa by’inzira (Passport na Visa) n’ibyangombwa byo kwa muganga, bakayamwoherereza kuri Mobile money, umusabye ko babonana akamwangira.

Mu Ukwakira 2017 nabwo hari umuntu wiyitiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, agenda asaba abantu amafaranga, aza no kubwira umwe ko Guverinoma yateganyije miliyari 15 Frw ku ba Diaspora bafite imishinga, anamuguza ayo kugoboka mwene wabo.

Muri Gashyantare 2018 hari uwakoreshaga telefoni ibaruye ku mazina ya Justin Mulisa, akabwira abantu ko ari Umuyobozi w’Ishuri Lycée Notre Dame de Citeaux, agasaba abantu amafaranga ngo yo gushyingura umuvandimwe we.

IGP Dan Munyuza avuga ko abatekamutwe bamuhamagaye bamubwira ko yatomboye amafaranga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza