IGP Munyuza yasuye Ishuri rya Polisi ya Zambia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia rya Kinfinsa ryigisha ibijyanye no guhosha imyigaragambyo.

IGP Dan Munyuza yasuye iri shuri kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi ari kugirira muri Zambia. Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Rugira Amandin.

Iri shuri rya Polisi ryigisha amasomo ya kinyamwuga ajyanye n’uko abapolisi bubahiriza amategeko n’inshingano zabo, imyitozo ngororamubiri n’uko bakoresha intwaro, imyitwarire n’imikorere yabo n’uko bahosha imyigaragambyo. Rinafite umutwe w’abapolisi uhora witeguye gutabara ahari ibibazo by’umutekano.

Amahugurwa ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye IGP Dan Munyuza na mugenzi we uyobora Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja, bavuguruye ku wa 14 Ukuboza 2020 mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru wa Zambia, Lusaka.

Inzego za Polisi z’u Rwanda na Zambia zizajya zihanahana ubumenyi mu bijyanye n’amahugurwa, nko kohererezanya abahugurwa n’abahugura.

IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Kanfinsa ku kuba ritanga amasomo y’ubunyamwuga, ashimangira ko amahugurwa ari nk’umusingi w’imikorere myiza ya Polisi.

Nyuma yo gusura iri shuri, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Copperbelt, Charity Katanga, ndetse n’umunyamabanga uhoraho wayo.

Aba bombi bishimiye ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia aho bagiye guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye bizafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia
Inzego za Polisi z'u Rwanda na Zambia zizajya zihanahana ubumenyi mu bijyanye n'amahugurwa, nko kohererezanya abahugurwa n'abahugura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .