00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Munyuza yashimye umusanzu w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu guhashya COVID-19, aruha umukoro mushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 10:12
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku bikorwa rukomeje gukora mu guhashya icyorezo cya COVID-19, arusaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera igihugu.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itanu yahuje urubyiruko rw’abakorerabushake.

Aya mahugurwa yabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC). Yatangiye ku wa 29 Ukwakira 2021, aho yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.

Muri aya mahugurwa hahuguwe urubyiruko 49 ruhagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’igihugu. Uru rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu banarushimira ibikorwa by’ubukorerabushake rwakoze cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya COVID-19.

IGP Dan Munyuza yashimye umusanzu w’uru rubyiruko mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19 nubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine.’’

Yabwiye uru rubyiruko ko hari ibibazo by’ingutu bikibangamiye igihugu kandi rugomba kugira uruhare mu kubishakira umuti.

Yakomeje ati “Turacyahanganye n’ibindi bibazo birimo ubukene bubangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro.”

IGP Munyuza yeretse urubyiruko ko rugomba gufata iya mbere mu guhangana n’ibyaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga no guhuza Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Richard Kubana, yavuze ko intego z’ibi biganiro zagezweho.

Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.

Yagiye ati “Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura n‘urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa intego y’aya mahugurwa yagezweho.’’

Muri aya mahugurwa hafatiwemo imyanzuro 16 ari na yo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa cyane hibanzwe ku kujya gusangiza ubumenyi urundi rubyiruko mu tugari n’imirenge.

Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko aya mahugurwa yabunguye ubumenyi bw’uburyo bwo kunoza imikorere.

Yagize ati “Aya mahugurwa yatubereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere bw’umwanzi turwana na we ariwe gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwacu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano.”

Mu gihe cy’iminsi itanu uru rubyiruko rwahuguwe, rwaganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’igihugu barimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe warusangije ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku bikorwa rukomeje gukora mu guhashya icyorezo cya COVID-19
IGP Dan Munyuza yashimye umusanzu w’uru rubyiruko mu iterambere ry’igihugu
Urubyiruko 49 ruhagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’igihugu rwitabiriye aya mahugurwa rufata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .