00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Munyuza yanenze urubyiruko rusuzugura akazi rugashaka kurambiriza ku byo rwize gusa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 September 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yanenze bamwe mu rubyiruko banga akazi bagashaka kurambiriza ku byo bize gusa, abakangurira gukoresha imbaraga zabo mu kazi kose gashobora kubinjiriza kuruta uko bakwicara mu ngo gusa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022 ubwo yasozaga amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze icyumweru batorezwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 357 bahagarariye abandi baturutse mu tugari 161 two mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo tugize Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro IGP Munyuza yagejeje kuri uru rubyiruko, yabashimiye ibikorwa byiza bakora aboneraho no kunenga bamwe banga gukora akazi bakicara mu rugo barindiriye kuzakora ibijyanye n’ibyo bize.

Ati “Nkamwe rubyiruko rw’abakorerabushake ntimukagaye akazi, buriya igiteye isoni si akazi ukora, ahubwo igiteye isoni ni ukubura akazi. Aho wabona akazi ako ari ko kose nubwo kaba ako guhereza abafundi, kubaka cyangwa gukora amazi, gapfa kuba ari akazi kavamo amafaranga agutunga; biruta kubyuka wicaye.”

“Ibyo ntaho bivuze ko ari byo uzakora gusa, mu mico mibi rero dukwiriye guhindura nk’urubyiruko rw’abakorerabushake tugomba kubaho neza, tutagaya akazi kadutunga kuko ni imyumvire ishaje.”

Yasabye uru rubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo basinye mu mihigo ndetse n’ibyo bigishijwe muri iyi minsi bamaze mu kigo cy’amahugurwa cya Gishari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yasabye uru rubyiruko kwigisha bagenzi babo bahagarariye amasomo bagiye bahabwa n’abayobozi batandukanye.

Ati “Iyi ni impamba yiyongera ku bundi bushobozi mwari mufite kugira ngo ejo mugende mubisakaze muri bagenzi banyu tubone impinduka mu midugudu mubarizwamo, ikindi ntabwo muri mwenyine muri kumwe n’ubuyobozi.”

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwemereye ubuyobozi ko rugiye kuzana impinduka aho rutuye, rukongera ibikorwa bigamije guhashya ibyaha n’ubukangurambaga butandukanye.

Byiringiro Fisto uturuka mu Murenge wa Gikondo yagize ati “Ngiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mfatanye n’abandi kwerekana ibyiza byagezweho.”

Kuri ubu urubyiruko rw’abakorerabushake ruhagarariye abandi rwo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali rumaze kunyura mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari aho rwigishijwe n’abayobozi batandukanye ku kuntu rwakwiteza imbere ndetse rukanongera umusanzu rutanga mu kurwanya ibyaha.

Bamwe mu rubyiruko baturutse mu Mujyi wa Kigali, bitabiriye amahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ageza ubutumwa ku basoje amahugurwa
IGP Dan Munyuz ayasabye urubyiruko kudakerensa akazi ako ari ko kose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .