Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake 306 rwaturutse mu Ntara y’Amajyepfo rwari rumaze iminsi itanu mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ubwo bahabwaga umwanya ngo babaze ibibazo yabajije ku kibazo cya internet ikunze kubura abantu bakabura amahirwe yo kwiyandikisha ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
IGP Dan Munyuza yasubije ko mu gihe internet yabuze bakwiriye kubwira abayobozi ba Polisi ku Karere nabo bakavugana n’abashinzwe ibizamini bakabafasha mu buryo bwihuse ngo kuko na mbere yuko ikoranabuhanga riza abantu bakoreraga impushya kandi bikagenda neza.
Yahise anakomoza kuri ruswa ikunze gutangwa n’abaturage bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bagera mu muhanda bagatwara nabi bikaba byanateza impanuka.
Ati “Umupolisi akaguha uruhushya kuko wamuhaye ruswa ariko akaguha uruhushya rwo kwiyica kuko uba utazi amategeko y’umuhanda, ejo ukumva ngo umuntu yishwe na moto cyangwa imodoka nyamara yarahawe uruhushya n’umupolisi, guha umuntu uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atazi neza amategeko y’umuhanda, yego agenda yishimye ariko uba umwishe.”
Yavuze ko uwo muntu iyo yishe abantu mu muhanda cyangwa na we agapfa agasiga umuryango we uwamuhaye urwo ruhushya mu buryo bwa magendu aba akwiriye kwigaya kuko aba yagize uruhare mu rupfu rwe.
Ati “Kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ni byiza rwose ariko ukwiriye kurubona kuko wize wamenye amategeko yo gutwara ikinyabiziga neza atari ukubona uruhushya ruzatuma ejo ubura ubuzima bwawe cyangwa ugatwara urw’abandi.”
IGP Munyuza yavuze ko hari abemera guheba umushahara w’ukwezi kose bagura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga abasaba gushyira imbaraga mu kwiga amategeko y’umuhanda no kumenya gutwara ikinyabiziga neza ngo kuko ari byo byafasha umuturage kubona uruhushya rwo gutwara mu buryo bwemewe n’amategeko.
Buri mwaka hirukanwa abapolisi barenga 300 biganjemo abariye ruswa
IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’Igihugu buri mwaka yirukana abapolisi barenga 300 biganjemo aba bariye ruswa cyane cyane abo mu ishami ryo mu muhanda.
Ati “Buri mwaka twirukana abapolisi batari hasi ya 300 kubera kurya ruswa abenshi bari mu ishami rya Polisi ryo mu muhanda, iyo tuvuga ruswa ntabwo tuvuga abayobozi b’inzego z’ibanze gusa cyangwa Polisi tuba tuvuga muri rusange. Tugire ikinyabupfura twirinde ruswa, tugire imikorere myiza kuko byatuma umutungo w’igihugu urushaho kuzamuka.”
Yasabye uru rubyiruko kutagendera mu ngeso mbi ahubwo bakimakaza gutanga serivisi nziza mu byo bakoramo byose ngo kuko ari byo bituma umutungo w’igihugu urushaho kuzamuka kandi na bo bakarushaho kuzamuka.
Tariki ya 17 Ukuboza 2021 Inama Nkuru ya Polisi y’u yirukanye mu kazi burundu abapolisi 481 bazira amakosa n’ibyaha bihabanye n’indangagaciro z’umwuga.
Ni mu gihe mu 2020 na bwo Polisi yirukanye abapolisi 425 na ho mu 2019 hari hirukanwe 587.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!