00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Munyuza yakiriye umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2021 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021.

Aba bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza; Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rye IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli kuba yarakiriye neza ubutumire agasura Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

Yashimangiye ko uru ruzinduko ari intangiriro y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

IGP Munyuza yavuze ko kandi ari iby’agaciro kugira ubufatanye na Polisi ifite ubunararibonye bw’imyaka igera mu 150 mu by’umutekano.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yishimiye kugirana imikoranire na Polisi ya Lesotho, uru ruzinduko rurerekana uburyo Polisi zacu zizakorana mu bintu bitandukanye mu by’umutekano twavuga nk’amahugurwa, no gusangira ubunararibonye n’amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.’’

Yijeje itsinda rihagarariye Polisi ya Lesotho ko rizasura ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye no gucunga umutekano, imitangire ya serivisi na gahunda z’amahugurwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli rubereye igihe kuko muri iyi minsi ibihugu byo mu Karere birimo guhangana n’imitwe y’intagondwa igendera ku mahame ya Islam iri mu Majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ati “Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Kiyisilamu uri mu Majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.’’

IGP Munyuza yavuze ko azi neza ko Polisi ya Lesotho yateye imbere mu bijyanye n’amahugurwa mu kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangizwa ubwo bunararibonye binyuze mu guhanahana amahugurwa n’abahugura byose bigakorwa mu nyungu z’amahoro n’umutekano ku bihugu byombi.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli yashimye uburyo we n’intumwa ayoboye bakiriwe mu Rwanda. Yavuze ko uruzinduko rwabo rutazaba impfabusa ko hari ibyo bazarwungukiramo mu bijyanye no gucunga umutekano.

Muri ibi biganiro abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho. Ni amasezerano akubiyemo kurwanya iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri aya masezerano kandi harimo imikoranire mu kubaka ubushobozi mu baturage mu kwicungira umutekano, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, guhanahana amahugurwa, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro, guhanahana ku gihe amakuru ku banyabyaha, guhuza ibikorwa bya Polisi zombi n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli, yavuze ko aya amasezerano Polisi zombi zasinyanye ari ibuye fatizo mu bufatanye buhuriweho.

Yagize ati “Twembi tuzabyungukiramo cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ariko nanone aya masezerano y’ubufatanye ari no mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu. Ibibazo Polisi y’u Rwanda ihura nabyo mu mutekano ntaho bitandukaniye n’ibyo Polisi ya Lesotho ihura nabyo kuko harimo ibibazo by’iterabwoba twese turimo guhangana nabyo. Aya masezerano azadufasha gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ariko twibanda mu guhana amahugurwa.’’

Biteganyijwe ko uruzinduko rw’Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi itanu, bazasura ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda n’andi mashami yayo atandukanye. Bazanasura hamwe mu hantu haranga amateka y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza
Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi ku Kacyiru
Abayobozi ba Polisi b'ibihugu byombi bafashe ifoto nyuma y'ibiganiro
Nyuma y'ibiganiro bagiranye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .