IGP Dan Munyuza yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Zambia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu muri Zambia, rwitezweho kunoza umubano hagati y’impande zombi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ukuboza 2020, IGP Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja, byabereye mu Murwa Mukuru wa Lusaka.

Muri ibyo biganiro IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano ari ingenzi kandi umeze neza; ubu bufatanye buzafasha ibihugu byombi guhangana n’ibyaha bigaragara muri iki gihe birimo ibyambukiranya imipaka nk’ibijyanye n’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba n’ibindi.

IGP Munyuza yagize ati “Zambia n’u Rwanda duhuje ibibazo bijyanye n’uko Isi yabaye nk’umudugudu aho ibyaha bisigaye bigera hose bititaye ku mipaka kubera iterambere. Ukwiyongera kw’ibyaha n’ubufatanye mu babikora ni ikibazo kiri rusange kandi inzego z’umutekano tugomba gufatanya mu kubirwanya.’’

Imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia yashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye yabaye mu mwaka wa 2015.

IGP Dan Munyuza yavuze ko aya masezerano yavuguruwe muri uru ruzinduko yagiriye muri Zambia hagamijwe gukomeza kuyashimangira.

Yagize ati “Aya masezerano y’ubufatanye twavuguruye uyu munsi ni nk’ibuye nkomezamfuruka rishimangira ubufatanye bwacu umunsi ku munsi. Ubufatanye bwonyine nibwo buzadufasha guca intege ibyaha bikorerwa mu bihugu byacu.”

Yakomeje avuga ko ibyaha ndengamipaka biboneka bishobora gukumirwa biturutse ku bufatanye. Ibi byagerwaho hakoreshejwe ibikoresho by’itumanaho no gukomeza guhugura ababikoresha.

IGP Munyuza yavuze ko guteza imbere ubufatanye bidatanga umwanya ku bagizi ba nabi bakora ibyaha mu gihugu.

Ati “Kimwe no mu bindi bice by’isi, uturere twa Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo twugarijwe no kwiyongera kw’imitwe y’iterabwoba kandi itera akaduruvayo muri ako Karere.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari imitwe myinshi y’iterabwoba irwanya u Rwanda kandi ifite abayishyigikiye, harimo n’imiryango itandukanye. Imwe muri iyo mitwe ikorera mu Karere irimo nka FDLR, RNC na MRCD / FNL.

Akomeza ati “Abenshi bahisha imyirondoro yabo bagashyigikira iyi mitwe rwihishwa ngo iteze umutekano muke mu Rwanda no mu Karere. Hakenewe guhanahana amakuru no kongera ubumenyi mu nzego zirwanya ibyaha ndengamipaka kandi hakabaho gufatanya mu gufata abo bagizi ba nabi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Nyuma yo guhura na mugenzi we, IGP Munyuza yanaganirie na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zambia, Stephen Kampyongo. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Zambia ni ibihugu bisanganywe ubucuti. Mu 2018 i Kigali hahuriye Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu. Icyo gihe aba bakuru b’Ibihugu basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buhinzi, ingufu ndetse n’ubukerarugendo.

IGP Munyuza yavuze ko inzego za Polisi z’ibihugu byombi nazo zifite inshingano zo gutsura umubano, wo nkingi y’iterambere.

Umuyobozi wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja, yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zombi no gukomeza kubumbatira amahoro n’umutekano harwanywa ibyaha.

Yashimangiye ko kubera iterambere ry’ikoranabuhanga uburyo bwo gukora ibyaha bwahinduye isura ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Yagize ati “Amahoro n’umutekano ni ingenzi mu buzima bw’ikiremwamuntu. Amahoro n’umutekano nibyo nkingi ya byose cyane cyane mu bukungu n’iterambere ry’igihugu. Niyo mpamvu duteraniye hano mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye kugira ngo twongere ubushobozi mu kurwanya ibyaha.”

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia azashyiraho umuyoboro mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane hibandwa ku gukumira ibyaha ndetse no kubitahura kuko bisaba ubufatanye bw ’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia).

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia azareba no ku bijyanye no guhanahana amahugurwa hagati y’inzego zombi.

Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye bazasura ishuri rya Polisi riri ahitwa Kanfinsa n’Ishuri rikuru rya Polisi riri ahitwa Lilayi.

IGP Dan Munyuza yagiriye uruzinduko muri Zambia nyuma y’uko ku wa 19 kugeza tariki ya 22 Ukwakira uyu mwaka, umuyobozi wa Polisi ya Zambia n’intumwa yari ayoboye nabo basuye Polisi y’u Rwanda.

Imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia yashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye yabaye mu 2015, kuri ubu yavuguruwe
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganiriye na mugenzi we uyobora Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .