00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi muri Malawi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Malawi ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga, bagiranye ibiganiro mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’izi nzego zombi.

Polisi y’u Rwanda y’iya Malawi zisanzwe zifitanye ubufatanye bwibanda cyane ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no guhanahana amahugurwa ku mpande zombi.

Ibiganiro byabereye mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe, byari birimo n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza uri muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi na mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja.

Ibi biganiro biri mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi mu 2019. Aya masezerano akubiyemo ibijyanye no guhugurana, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

IGP Munyuza yavuze ko uku guhura bigaragaza umuhate n’imibanire bikomeye mu gukomeza ubufatanye mu mutekano hagati ya Polisi ya Malawi na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati"Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi."

Muri ibi biganiro impande zombi zaganiriye ku zindi ngingo zirimo guhanahana amahugurwa n’ubunararibonye, ibibazo bijyanye n’umutekano byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, mu Karere no ku mugabane muri rusange.

Polisi y’u Rwanda yemereye iya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kuzaza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

IGP Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ibikorwa n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika mu gukemura ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe itemewe cyane cyane imitwe y’intagondwa.

Yagaragaje ko igihe kigeze ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo biyemeje mu masezerano y’ubufatanye. Yavuze ko igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku Isi, mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika no mu majyepfo hakomeje kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu Karere.

Yagize ati "Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane mu mahugurwa mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Ntagushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ’umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu. "

IGP Kainja yavuze ko amasomo yize ubwo aherutse mu ruzinduko mu Rwanda mu kwezi gushize agiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

Yagize ati "Mu nama iheruka mu Rwanda twiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi. Uruzinduko rwanyu mu gihugu cyacu ni mu rwego rwo gushimangira ubwo bushake bizanatanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje."

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye atanga icyerekezo cy’ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye. Yavuze ko inama iherutse kubera i Kigali Polisi zombi zemeranyije guhuza mu gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano.

Ati "Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhererekanyije amakuru ku gihe. Ibi kandi ni ingenzi mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique."

Yakomeje avuga ko Leta na Polisi ya Malawi by ’umwihariko bazakora ibishoboka byose kugira ngo iriya mitwe itsindwe. Ibi biganiro bije bikurikira ibindi biherutse kubera i Kigali muri Kamena 2021.

Ibi biganiro byitabiriwe n'Abapolisi bakuru ku mpande zombi
IGP Dan Munyuza yakirwa na Polisi ya Malawi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .