00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Dan Munyuza mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye na Polisi y’u Butaliyani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 05:53
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Butaliyani ruzamara icyumweru.

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga ko CG Munyuza ari mu Butaliyani ku butumire bwa mugenzi we w’iki gihugu, Lieutenant General Teo Luzi. Uru ruzinduko ruri mu murongo wo gushimangira ubufatanye busanzweho.

Dan Munyuza n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Butaliyani nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, Lt. Gen. Teo Luzi nawe yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwa Lt. Gen. Teo Luzi rwarangiye anagiranye ibiganiro na Perezida Paul kagame.

Muri Mutarama 2017, Polisi y’u Rwanda n’u Butaliyani zasinye amasezerano agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kugarura ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Ayo masezerano yashibutsemo ko abapolisi b’u Rwanda basaga 900 bahuguriwe mu Butaliyani n’imbere mu gihugu, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda, kubungabunga umutekano w’ibibuga by’indege, kugarura ituze mu baturage, kurwanya iterabwoba, gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, kwigisha abakomando, kubungabunga umutekano mu butumwa bw’amahoro no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw'akazi mu Butaliyani ruzamara icyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .