00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiye kubaka inzu ya miliyari 7 Frw: Ibikorwa bya Norrsken i Kigali bikomeje kwaguka

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Ukwakira 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Norrsken Hub Kigali yari imaze iminsi ikorera mu nyubako z’ahahoze Ecole Belge mu Mujyi wa Kigali rwagati, kuri ubu umwe mu mishinga yatangiye gutekerezwaho ni ujyanye no kubaka inyubako nshya igezweho izagurirwamo ibikorwa by’iki kigo kugira ngo birusheho kugera kuri benshi.

Norrsken Kigali House ni ikigo gifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga itanga ibisubizo bikemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Norrsken Kigali House ni ishami rya Norrsken Foundation, umuryango utera inkunga ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo birimo ubukene, indwara zo mu mutwe, iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’ihohoterwa.

Uyu muryango washinzwe mu 2016 na Niklas Adalberth, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cya mbere ufite muri Afurika.

Muri Norrsken Kigali House hatangirwamo amahugurwa n’ubujyanama bifasha mu kwagura imishinga binyuze mu biganiro n’abafite ubunararibonye.

Iki cyicaro cya Norrsken muri Afurika cyubatswe hagamijwe kuzamura urwego rwa ba rwiyemezamirimo bato mu ikoranabuhanga, ruzatuma ibihugu byibeshaho bitarindiriye inkunga z’amahanga.

Norrsken Kigali House ifasha ba rwiyemezamirimo bato mu by’ikoranabuhanga kubona aho bakorera, internet, ibyumba by’inama n’ibindi.

Iki kigo ntigiha ba rwiyemezamirimo bose amafaranga ahubwo abafite imishinga yabengutswe n’abashoramari ni bo bashobora gushorwamo imari.

Mu gihe umushinga wa rwiyemezamirimo washimwe , ikigo gishobora kuwushoramo imari binyuze mu kugura imigabane habazwe agaciro kayo.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bya Norrsken Kigali House kuri ubu hatangiye umushinga wo kubaka inyubako nshya.

Iyi nyubako nshya izashyirwa aho iki kigo gikorera n’ubundi ku muhanda uva Cogebanque ujya kuri ‘Pharmacie Conseil’.

Kugeza ubu Norrsken yabonye ibyangombwa byo kubaka byose bisabwa ku buryo mu minsi mike imirimo yo kuzamura iyi nyubako iraba itangiye.

Iyi nzu biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyari 7 Frw, izaba yubatse mu buryo burengera ibidukikije cyane ko izaba itwikirijwe n’ibyatsi n’indabo ku kigero cya 30%.

Ibice byinshi byayo kandi bizaba bigizwe n’ibirahure ku buryo kumanywa hinjiramo urumuri ruhagije bitabaye ngombwa ko hakoreshwa amatara.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nzu nshya ya Norrsken izamara umwaka umwe.

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken Kigali House, Murasira Pascal mu kiganira na IGIHE yavuze ko bahisemo kubaka iyi nzu kuko bashaka ahantu ho kwagurira ibikorwa byabo no kwakirira abashoramari bavuye mu bigo bitandukanye.

Ati “Niyuzura ntituzimuka ahubwo bizaba ari mu rwego rwo kwagura aho dukorera. Gusa impamvu nyamukuru yaduteye kubaka ino nyubako ni ukugira ngo tubashe kwakira ibigo binini bisanzwe bitera inkunga cyangwa byunganira imishinga yo guhanga udushya. Ibyo bigo rero usanga bikunze gushaka ibiro bijyanye n’igihe kandi bibungabunga ibidukikije.”

Norrsken Kigali House ikomeje kwaguka

Kuva Norrsken Kigali House yafungurwa ku mugaragaro mu 2021, umubare w’abayikoreramo ndetse n’imishinga ihavukira bikomeje kwiyongera.

Iki kigo cyatangiye gikorerwamo na ba rwiyemezamirimo 250 bo mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, Cameroun, Nigeria, kuri ubu bariyongereye aho babarirwa muri 660.

Murasira avuga ko nibura uyu mwaka uzarangira iki kigo gisigaye gikoreramo abantu barenga 1000 n’ibigo by’ikoranabuhanga 150.

Ati “Uyu munsi hari abantu bakorera hano bagera kuri 660 babarizwa mu bigo hafi 125, turateganya ko uyu mwaka uzarangira ibigo bikorera hano bigeze kuri 150 n’abakozi 1000.”

Murasira yakomeje avuga n’imishinga y’ikoranabuhanga ivukira muri Norrsken Kigali House nayo ikomeje kwiyongera ndetse harimo n’imwe izaterwa inkunga na Google.

Ati “Ikigo cya Google kimaze gushora mu mishinga y’ikoranabuhanga itanu iri aha, hari nk’ikora ibijyanye no gutanga inguzanyo ku mushahara ku bantu bafite imirimo baba abafite amasezerano y’akazi cyangwa ba nyakabyizi, hari n’ifasha mu rwego rw’ubuzima burimo nko kuba abantu bashobora kwivuriza mu rugo aho bari hari n’indi ifasha abantu kubona imishinga.”

Umwe mu mishinga ikorera muri Norrsken Kigali House ni uzwi nka ‘Bongalo’ w’urubuga rwa internet rufasha abasura u Rwanda kubona amacumbi.

Kuri ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi ubu binyuze kuri rubuga bashobora kubona inzu na Apartements byo gukodesha igihe gito mu Mujyi wa Rubavu n’uwa Kigali.

Umuyobozi wa Bongalo Ltd, Nghombombong Minuifuong, yavuze ko uru rubuga rufasha ba mukerarugendo bahendwaga n’amahoteli kubona inzu zo kubamo zibahendukiye kandi rukaborohereza no mu buryo bwo kuyishyura.

Yagize ati “Ibiciro n’ahantu hatanga umutuzo ni ingenzi cyane kuri buri mukerarugendo ushaka aho kuba, kandi nibyo Bongalo yubakiyeho ibyo isezeranya abantu, twasanze ibyumba byo mu mahoteli bihenze kandi bikaba bidatanga ishusho nyayo y’ahasuwe kandi biri mu byo ba mukerarugendo baha agaciro.”

Ba mukerarugendo bamazemo guhitamo icumbi bashobora kwishyura bakoresheje Visa Card na Mastercard ndetse ku baturutse mu bihugu birimo Ghana, Uganda, Kenya, na Tanzania bo bakagira n’akarusho ko kuba bakwishyura bakoresheje uburyo bwa Telefone buzwi nka ‘Mobile Money.’

Minuifuong yakomeje avuga ko kuba uyu munsi Bongalo ikorera muri Norrsken Kigali House hari byinshi byabunguye cyane cyane mu bijyanye no guhura n’abantu bashobora kurushaho guteza imbere uyu mushinga.

Ati “Gukorera muri Norrsken byaduhinduriye ubuzima. Dufite ahantu heza ho gukorera kandi byatumye abakozi bacu bamenyana n’abantu bavuye hirya no hino ku Isi ndetse n’amahirwe atandukanye ahari. Hari imwe mu mishinga igitangira kimwe n’uwacu yatubereye abakiliya kandi natwe hari abo twabereye abakiliya.”

RRA ishobora kuhafungura ibiro

Imwe mu ngingo ziri kuganirwaho ubu ni ukurebera hamwe uburyo abashoramari bakorera muri Norrsken Kigali House barushaho kumenya ibijyanye na gahunda y’imisoro mu Rwanda ndetse haba hari n’aho bakeneye ubufasha bakabuhabwa mu buryo bwihuse.

Mu minsi ishize ubwo Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwali Pascal yasuraga Norrsken Kigali House yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iki kigo cyahafungura ibiro kugira ngo ubufasha abahakorera bakenera mu bijyanye n’imisoro bajye babubona byihuse.

Uru rugendo rwari mu rwego rwo kugira ngo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibashe kumenya ngo ni ba nde bakorera aha, ni ibiki bakora, ese ni izihe ngorane bashobora kuba bahura nazo mu rwego rwo kuba baba abakoresha beza.

Pascal Murasira avuga ko nubwo hafi y’imishinga yose ikorera muri Norrsken yatangiye gusora, kuhafungura ibiro bya RRA bizarushaho kubafasha.

Ati “Hafi y’ibigo byose biri hano birasora gusa icyo tugira ngo twirinde hatabaho kuba bagira imisoro basimbuka.”

“Bafunguye ibiro hano byafasha cyane kuko icya mbere byajya bituma umuntu wese ushaka gutangira igikorwa cy’ubucuruzi amenya ngo ni iyihe misoro nzasabwa, ni iyihe nzasabwa muri kino gihembwe, ni iyihe nzasabwa umwaka utaha, ibyo biba byoroshye iyo ufite ayo makuru.”

Norrsken Kigali House imaze kuba igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga
Iki kigo gikorera ahahazo Ecole Belge mu minsi mike kiraba cyujuje indi nzu ifite agaciro k'arenga miliyari 7 Frw
Kivu Noir icuruza ikawa nayo yafunguye imiryango muri Norrsken Kigali House kugira ngo ifashe abahakorera kubona ibyo kurya n'ibyo kunywa batarinze kujya kure
Aha niho hicara abategereje kwakirwa muri Norrsken Kigali House
Norrsken Kigali House imaze guhinduka iwabo w'urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga
Muri Norrsken Kigali House hari ahantu ibigo by'ikoranabuhanga bishobora gukorera
Urubyiruko rurenga 600 rumaze kuyoboka Norrsken Kigali House

Imiterere y’inyubako nshya ya Norrsken

Iyi nzu nshya igiye kubakwa na Norrsken Kigali House izatwara miliyari 7 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .