00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiye gushyiraho Ishuri ry’Amahame y’Umuryango: Imyanzuro y’Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 11:26
Yasuwe :

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko mu nama ya Biro Politiki yayo yateranye mu cyumweru gishize yafatiwemo imyanzuro itandukanye, ’irimo gushyiraho ishuri rihoraho ryakwigishirizwamo amahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi hagamijwe gusobanurira abakiri bato amatwara yawo, "RPF Leadership Academy".

Ni inama yabaye ku wa 21 na 22 Ukwakira 2022, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, iyobowe na Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Urnuryango FPR- Inkotanyi. Yari yatumiwemo abahagarariye Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda n‘abahagarariye amadini atandukanye.

Kuri gahunda y’inama hariho ingingo zirimo ijambo rya Perezida Kagame, hanatangwa ibiganiro birimo icyagarutse ku myitwarire y’abanyamuryango, imikorere n’imikoranire no kuzuza inshingano; n’icyagarutse ku Iterambere ry’Ubukungu n’imibereho myiza.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama bafashe imyanzuro ikurikira:

1 . Gukemura ibibazo u Rwanda rwanyuzemo n’ubu rukinyuramo hagamijwe kwigira no gukomera k’ubudasa bw’u Rwanda. Gukora mu buryo budasanzwe kugira ngo bigerweho mu buryo burambye;

2. Guhindura imyitwarire idahwitse hagamijwe kugira umuco mbonezamurirno, kubahiriza igihe, ubwangamugayo, indangagaciro n’imyitwarire mbonezabupfura, guhwiturana, kudahishira imico mibi muri byose, ingamba zo kubikurikirana zikanozwa buyo ababirenzeho bakabibazwa;

3. Kubahiriza inshingano zacu by’umwihariko Abayobozi bakazirikana ko umuturage agomba kuba ku ¡songa kandi ¡byo bikava mu rnvugo bikajya mu bikorwa;

4. Abayobozi bagomba kwirinda gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite bagomba kandi kurwanya ruswa no kutayihishira;

5. Gutanga serivisi nziza no kunoza inshingano hirindwa cyane cyane ibirangaza n’ibidakwiriye mu kazi aho bakorera;

6. Gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi mu buryo burambye hiririndwa guhuzagurika, himakazwa imikorere n’imikoranirc hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa;

7. Kugira icyerekezo no gukora cyane, kwirinda kwiyandarika, kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusesagura, kwirinda kugira umururumba no kutanyurwa cyane cyane mu rubyiruko rugamije gukira vuba bitanyuze mu nzira ziboneye;

8. Kongera ubwiza n’uhwinshi bw’ibyo dukora cyanc cyane mu rwego rw’ubuhinzi, ubworozi n’inganda kugirango duhangane n’arnasoko y’ahandi ku isi no gushishikariza Abanyarwanda kubikunda no kubikoresha aho bishoboka hose, amasoko ya Leta agahabwa ibikorerwa mu Rwanda;

9. Guteza imbere imitangire ya serivisi kugira ngo u Rwanda rube igicumbi cya serivisi zitandukanye harimo iz’imari, ubuvuzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubwikorczi n’izindi.

l0. Ababyeyi, abarezi, abanyarnadini n’umuryango munyarwanda muri rusange barakangurirwa gusubira ku nshingano za kibyeyi batoza abakiri bato umuco munyarwanda, indangagaciro na kirazira no kubibakundisha kugira ngo bakure barangwa nabyo;

11 . Gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi, igwingira n’umwanda.

12. Gushyiraho ishuri rihoraho ryakwigishirizwamo amahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi hagamijwe gusobanurira abakiri bato amatwara yawo, “RPF Leadership Academy”;

13. Gushyira ingufu mu gusigasira ibyagezweho, no guharanira guhanga ibishya.

Iyo myazuro isoza igira iti "Twebwe Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI twiyemeje gukomeza gushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango, KAGAME Paul, tumwizeza ko turi kumwe na we mu rugamba rwo kubaka igihugu, kandi duhize ko buri wese ahuza imvugo n’ingiro, yiha agaciro kandi akarangiza inshingano ashinzwe uko bikwiye."

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango babarizwa mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama y'iminsi ibiri
Iyi nama yabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'Intebe na we yari yatumiwe
Pasiteri Antoine Rutayisire ni umwe mu banyamadini batumiwe muri iyi nama ya Biro Politiki
Sheikh Musa Fazil Harerimana yatumiwe muri iyi nama nubwo abarizwa muri PDI
Umwanditsi Antoine Mugesera atanga igitekerezo
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente atanga igitekerezo
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, ataga igitekerezo
Perezida Kagame akaba na Chairman w'Umuryango ni we wayoboye iyi nama
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana atanga ikiganiro ku Iterambere ry’Ubukungu n’imibereho myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .