Kuva ku wa Mbere, impuguke, inzego zifata ibyemezo, abahagarariye itangazamakuru n’abafatanyabikorwa bahuriye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri, igamije kureba uburyo Igiswahili cyakoreshwa mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi.
Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Prof Niyomugabo Cyprien, yavuze ko gutangirira ku bacuruzi ari uko bo ahanini bakenera Igiswahili cy’ibanze gituma bumvikana n’abo bakorana.
Igiswahili ni ururimi rwemewe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Rwanda ariko uburyo gikoreshwa n’abakora ubucuruzi mu Rwanda biracyari hasi nk’uko The New Times yabitangaje.
Hagiye gushyirwaho amahugurwa na gahunda byibanda bumenyi bwo kumva, kuvuga, gusoma no kwandika ururimi rw’Igiswahili. Byose biri muri gahunda yo gushyiraho uburyo bwihariye bwitezweho gufasha abacuruzi kwiga Igishwahili.
Prof. Niyomugabo yagize ati “Igiswahili twifuza ni kimwe kidufasha guhanga imirimo. Niyo mpamvu dushaka ko Igiswahili gishyirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, mu gufasha nk’abari kwiga gutunganya imisatsi, abakora moteri y’imodoka, badatekereza ku isoko ryo mu Rwanda ahubwo n’iryo mu karere.”
Yakomeje avuga ko bahisemo kwigisha Igiswahili batangiriye ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko bifite inyungu mu buryo bubiri. Harimo kuba bukorwa n’abantu benshi no kuba bukorerwa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bikoresha Igiswahili.
Ati “Mu kubikora, binahuriza hamwe abaturage benshi bavuye muri ibyo bihugu ari n’imwe mu ntego za Afurika y’Uburasirazuba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo ya Afurika y’Uburasirazuba ishinzwe Igiswahili (EAKC), Prof. Kanneth Inyani Simala yatangaje ko iyi gahunda nshya izamurikwa mu 2019 igatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2020.
Prof. Kanneth avuga ko abakoresha Igiswahili muri aka karere bari hagati ya miliyoni 120 na 140.

TANGA IGITEKEREZO