Igisubizo cya Perezida Kagame ku kurebana ay’ingwe hagati y’u Burayi n’u Bushinwa kubera Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Gukorera hamwe hagamijwe inyungu rusange nibyo Perezida Kagame asanga byakemura ikibazo kijya kibaho aho u Burayi cyangwa u Bushinwa biba bihangayitse ko uruhande rumwe rufitanye imikoranire ifatika na Afurika.

Perezida Kagame ubwo yari mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim, yavuze ko igikwiye ari ukurenga imyumvire y’ubufasha hagati ya Afurika n’u Burayi ‘ahubwo umubano ugashingira ku kugeza iterambere rishingiye ku nganda muri Afurika nk’ingingo y’ibanze’.

Yakomeje agira ati “Binashobotse ibi tukabikora mu buryo bw’inyabutatu. Kuki ari u Burayi, Afurika n’u Bushinwa tutakorana aho kugira ngo buri wese ahore ahangayikishijwe n’uburyo undi abana na Afurika?”

“Usanga u Burayi buhangayikishijwe n’imibanire ya Afurika n’u Bushinwa, u Bushinwa nabwo bugahangayikishwa n’imibanire ya Afurika n’u Burayi. Kuko Afurika ariyo cyita rusange, twese twakorera hamwe mu gushaka uburyo byakorwamo.”

Muri iki gihe imikoranire ya Afurika n’u Bushinwa imaze gufata indi ntera kuko imibare igaragaza ko hari imishinga mishya irenga 3000 ijyanye n’ibikorwaremezo iki gihugu kimaze gutera inkunga.

U Bushinwa bwatanze miliyari z’amadolari 86 nk’inguzanyo kuri Guverinoma za Afurika cyangwa ibigo bishamikiye kuri za Leta hagati y’umwaka wa 2000 na 2014.

Ku mpuzandengo, bwatanze nibura miliyari esheshatu ku mwaka.

Mu nama yahuje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika mu 2017, wemeye ko mu 2020 uzaba wamaze gukora ubukangurambaga ku buryo miliyari 54 z’amadolari zizaba zashowe mu mishinga iramba kuri uyu mugabane.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean Claude Juncker, aherutse gutangaza ko bifuza gufungurira imipaka ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burayi, hakanakorwa ishoramari rizatuma mu myaka itanu hahangwa imirimo miliyoni 10.

Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe bakwiye kwibanda ku kwagura ubucuruzi, aho gutanga inkunga zigamije guhosha imvururu n’ibikorwa by’ubugiraneza, ibintu bihuye neza n’umugambi w’u Bushinwa.

Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim yabereye i Londres iyoborwa n’Umuherwe w’Umunya- Sudani, Mo Ibrahim.

Yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland.

Yarimo kandi abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa Botswana, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Pedro Pires wa Cap Vert, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko umubano ushingiye ku iterambere ariwo ukwiriye kuranga Afurika n'ibindi bice by'Isi
Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayobora Liberia bitabiriye iyi nama
Donald Kaberuka wahoze ayobora BAD aganira na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .