Igisubizo cy’umwunganizi wa Rusesabagina ku ifatwa rye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Me Rugaza David wunganira Paul Rusesabagina uherutse gufatwa ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’iterabwoba, yatangaje ko adashobora kugira icyo avuga ku buryo umukiliya we yafashwe kuko byaba bihabanye n’amahame y’umwuga we nk’umunyamategeko.

Itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryashyuhije benshi imitwe kuko ryabaye mu buryo busa n’ubutunguranye. Magingo aya afungiye kuri Station ya Polisi ya Remera, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Me Rugaza David yavuze ko umukiliya we afunzwe neza, kandi mu buryo bukurikije amategeko, ndetse ngo bahura inshuro nyinshi akamwunganira.

Ati “Tumaze guhura inshuro nyinshi ntabwo nazibara. Mu by’ukuri, uburenganzira bwose yarabuhawe, twagiye tuganira nk’umwunganizi we, ndanamwunganira. Uburenganzira bwose buteganywa n’amategeko arabuhabwa, arabufite, ntiyareka kubugira afite umwunganizi.”

Ntibizwi neza uko Rusesabagina yageze mu Rwanda n’uko yafashwe. Mu cyumweru gishize, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahamije ko uyu mugabo yakoreye urugendo i Dubai avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Chicago ndetse ko yahavuye ku munsi wakurikiyeho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abo mu muryango we nta n’umwe uzi aho Rusesabagina yari agiye ubwo yafataga urugendo rugana i Dubai, nta n’umwe kandi uzi aho yashakaga kwerekeza avuye muri uyu mujyi.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko yafashe indege itari rusange ku bushake bwe agakora urugendo rugana muri Afurika y’Iburasirazuba, gusa ntizigeze zivuga niba icyo gihugu ari u Rwanda cyangwa se ikindi.

Me Rugaza yabwiye IGIHE ko adashobora kuvuga ku bijyanye n’ifatwa ry’umukiliya we kuko byaba binyuranyije n’amahame agenga umwuga, agena ko umwunganizi agira ibanga ry’akazi.

Ati “Akazi kose kagira ibanga ryako. Iryo ni ibanga ry’akazi kandi ntabwo nemerewe kumena amabanga y’akazi. Nyir’ubwite niwe wakabivuze cyangwa ababishinzwe ariko umwunganizi mu by’ukuri, ntabwo yemerewe gutangaza amabanga agize dosiye y’umukiliya we, cyane n’aho bigeze. Ntibyemewe mu mahame y’umwuga.”

Nk’umuntu nka Rusesabagina ukekwaho ibyaha by’iterabwoba, Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha buba bufite igihe cy’amezi atatu yo kuba bwarangije gukora dosiye igashyikirizwa urukiko.

Yakomeje agira ati “Sinakubwira ngo bizashyikirizwa urukiko ryari, kimwe n’uko atajya mu rukiko kuko iyo umuntu burya agikekwa, aba akekwa. Ntabwo wakwemeza ko ukekwa ari umunyabyaha kuko twe kugeza uyu munsi tuba tuzi ko umuntu ari umwere, ni nako n’amategeko yacu abivuga igihe cyose nta rubanza rurafatwa kuri dosiye ye. Ari Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha baba bafite uburenganzira bwo kuregera dosiye kimwe n’uko batayiregera bitewe n’impamvu zitandukanye ziteganywa n’amategeko.”

Rusesabagina akekwaho ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Mu 2018 yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda mu duce twa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .