Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kigiye kuvugururwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Mutarama 2019 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda kigiye kuvugururwa kugira ngo kijyanishwe n’icyerekezo gishya cy’igihugu cya 2050.

Igishushanyo mbonera nicyo kigaragaza icyo ubutaka bugomba gukoreshwa mu gihe runaka, kigateganya ahagenewe ubuhinzi hatagomba kurenga, aho kubaka, ahagenewe amashyamba, ibikorwa remezo n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019, nibwo Ministeri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) yatangije ku mugaragaro kuvugurura icyo gishushanyo.

Igishushanyo mbonera cyaherukaga cyakozwe kuva muri Kanama 2007 kugera muri Kanama 2010 cyemezwa n’Inama y’Abaministiri yo ku wa 19 Mutarama 2011.

Mu kugitegura icyo gihe, hibanzwe kuri gahunda z’iterambere zaganishaga ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye.

Cyari cyarateguwe kandi kigamije kugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa kugeza 2020 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’imiturire ndetse n’uw’’ibikorwa remezo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ikigo gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka cyatangaje ko igishushanyo mbonera cyari gikeneye kuvugururwa kugira ngo gitange umurongo mushya w’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda mu cyerekezo gishya cya 2050 kandi kinahuzwe n’ibimaze gutegurwa no gukorerwa ku butaka kugeza ubu.

Amakuru IGIHE ifite ni uko igishushanyo mbonera cya 2011 kitashyizwe mu bikorwa uko byari byateganyijwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Mukarubibi Fatina watangije inama itangiza ivugururwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gito kandi gifite abaturage benshi gikeneye kugira igishushanyo mbonera cy’ubutaka kandi gikurikizwa.

Ati “U Rwanda ni igihugu gifite abaturage biyongera cyane, iki gishushanyo mbonera kije gikenewe cyane kugira ngo cyerekane uko dukoresha ubutaka uyu munsi ndetse kinatange ishusho nshya y’ahazaza h’imikoreshereze y’ubutaka bw’u Rwanda mu cyerekezo gishya 2050.”

Muri iri vugururwa, hazakorwa inyigo yimbitse yerekana igipimo cy’ubutaka bukenewe na buri rwego rw’imikoreshereze y’ubutaka kandi hagaragazwe imbibi z’imijyi zigomba gukurikizwa mu gihe cyo gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’uduce tw’ubucuruzi.

Mu butaka bugenewe gukoreshwa mu Rwanda, ubuhinzi bwihariye 60.6%, amashyamba 9.3%, inganda 0.2%, ubworozi ni 5.7%, ubutuweho ni 8.5% nkuko biri muri Raporo ‘Rwanda Natural Capital Accounts Land” ya Minisiteri y’Ibidukikije, iy’amashyamba n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare yakozwe mu 2018.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda kigiye kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza