00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizashorwamo miliyari 123.5 Frw mu 2020/21

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yiyemeje ko mu gihe cya vuba igishushanyo gishya kigaragaza ibigomba gukorwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, kizaba cyabonetse, imirimo igakomeza ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 kizashorwamo miliyari 123.5 Frw.

Mu masezerano y’Imihigo ya 2020 – 2021, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yiyemeje ko mu byiciro bibiri by’imirimo irimo gukomeza, hari ikirimo gukorwa na Mota-Engil Africa, mu gihe ku cya kabiri hagishakwa rwiyemezamirimo uzayishyira mu bikorwa.

Biteganywa ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari kizasiga imirimo ya Mota Engil Africa igeze kuri 30% mu gihe ku mirimo igishakirwa rwiyemezamirimo urwo rugendo ruzaba rugeze kuri 20%.

Biteganywa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzajya kurangira imirimo ya Mota Engil Africa igeze kuri 60%, mu gihe ahagishakwa rwiyemezamirimo, imirimo izaba igeze kuri 20%.

Mu Ukuboza 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari ryo kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera, biteganyijwe ko kizatwara miliyari 1.3 z’amadolari. Muri ubu bufatanye, Qatar izaba ifite 60% naho Guverinoma y’u Rwanda igire 40%.

Aya masezerano arashyira akadomo ku yo mu 2016 u Rwanda rwasinyanye na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, kugira ngo izubake icyo kibuga.

Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwari bwashyizwe mu byiciro, aho byari biteganyijwe ko kubaka iki kibuga bizatwara amadorali miliyoni 820$ ndetse ku ikubitiro Mota Engil yari imaze gushoramo miliyoni 418$. Bivuze ko icyiciro cya kabiri byari biteganyijwe ko kizatwara izindi 382$.

Ikigo Mota-Engil Africa cyagombaga kuzacunga iki kibuga mu myaka 25 ariko cyasaba kongezwa bikigwaho kikaba cyakongerwa indi myaka 15.

Nyuma yo gusinya amasezerano na Qatar, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasobanuye ko hasinywe amasezerano atatu arimo n’ayo kugura imigabane ya Mota-Engil kugira ngo ubufatanye na Qatar bushoboke.

Ati “Mbere ikibuga cya Bugesera twari dufatanyije na Mota Engil yari ifite 75% na 25% ya Guverinoma y’u Rwanda, ihagarariwe na ATL, icyo twakoze ni ukugura imigabane 75% ya Mota kugira ngo tugire 100%, mbere y’uko dushaka undi mufatanyabikorwa, ibyo twarabirangije, [Qatar] yagombaga kugura 60% natwe”.

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kugura imigabane ya Mota-Engil cyafashwe uyu mwaka ariko haracyari ubufatanye n’iki kigo, aho n’ibiganiro bikomeje byo kureba niba cyagira uruhare mu kuzubaka.

Ati “Twashakaga ikibuga kinini ni nayo mpamvu twashatse umufatanyabikorwa munini. Ntabwo twabahagaritse kuko Mota- Engil turacyafatanya mu bindi byinshi, turakorana mu bindi byinshi.”

Minisitiri Gatete aheruka kuvuga ko hari ubutaka bungana na hegitari 2400, bityo hari umwanya uhagije wo ‘kubaka ikibuga cy’indege cyo ku rwego rwa mbere, kizaba icy’ahazaza, aho bizaba bishoboka kucyagura uko byifuzwa’.

Biteganyijwe ko iki kibuga gishya cy’indege ubu kirimo guhabwa isura nshya, kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka kikazatangira bitarenze umwaka wa 2032.

Uretse amasezerano yo kubaka, muri Gashyantare 2020 Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw’indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo gikomeje kwaguka uko bwije n’uko bukeye.

Soma inkuru bifitanye isano: Ikibuga cy’indege cya Bugesera mu isura nshya iruta iya bimwe mu byakira abagenzi benshi ku Isi

Igishushanyo mbonera cy'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kiri kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .