Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n’iminota mike kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama, ariko abakozi bo mu gikoni n’abandi bo muri iyo nyubako bafatanyije kuzimya uwo muriro utarangiza byinshi.
Umwe mu bo twaganiriye yagaragaje ko inkongi yaturutse ku mavuta yo gutekesha yatse umuriro bityo ugahita ukwira hose.
Yagize ati “Inkongi yaturutse ku mavuta yo gutekesha yatse umuriro ugakwira hose. Twahise dutangira kuwuzimya dukoresheje za kizimyamwoto z’imbere mu nyubako, tubasha kuwuzimya utarangiza byinshi ariko byari bigoye.”
Ugeze muri iyo nyubako ya 2000 hotel ubona ko imirimo yakomeje gukorwa nk’uko bisanzwe uretse mu igorofa rya Gatanu kubera ubwoba bw’uko uwo muriro washoboraga kwangiza byinshi.
Ku bw’amahirwe umuriro wabashije kuzimywa utarangiza byinshi uretse ibikoresho byo mu gikoni n’igisenge cyacyo nk’aho wahereye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!