Igikomangoma Sheikh Dr. Abdulaziz yashimiye Perezida Kagame uko yakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami yashimiye Perezida Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23.

Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami azwi nka Sheikh w’ibidukikije cyangwa Green Sheikh, wiyeguriye ubukerarugendo no kwita ku bidukikije.

Yari mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 kuwa 7 Nzeri 2018.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter rwe kuri uyu wa 23 yagize ati “Umugabo wifitemo ubuyobozi n’umuhate, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, warakoze kunyakira no kumpa agaciro ko kwita izina umwana w’ingagi ku wa 7 Nzeri 2018 ku butaka bw’imisozi 1000 n’inseko 1000. Abanyarwanda barahirwa bo bagufite.”

Ubwo yari mu Kinigi mbere gato y’uko umuhango wo Kwita Izina utangira, Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami yabwiye IGIHE ko baje kurinda ubutaka bw’u Rwanda n’inyamaswa ziburiho.

Ati “Ni igikorwa gikomeye kuri njye, ndahamya ko twatoranyijwe kubera impamvu twe tutabasha kwiyumvisha. Hamwe na bagenzi banjye turi hano, dufite intego imwe yo kurinda ubu butaka, abantu babwo n’inyamaswa; no guharanira ko Isi iba nziza kurushaho.”

Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami yise umwana w’ingagi izina rya ‘NaYombi’.

Al Nuaimi ni umwe mu bantu bitangira bikomeye urugamba rwo kurengera ibidukikije no kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Ni urugamba yatangiye hambere, kuko ubwo yari amaze kubona imyamyabumenyi y’ikirenga, yanze gukora mu bucukuzi bwa peteroli muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahubwo yinjira muri guverinoma nk’umujyanama mu bijyanye n’ibidukikije.

Igikomangoma Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami yashimiye Perezida Kagame uko yakiriwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza